00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Impamvu ababyeyi bategetswe guha umwanya no kuganiriza abana babo

Yanditswe na Manzi Angelo
Kuya 21 September 2022 saa 04:08
Yasuwe :

Inzobere mu mikurire y’umwana zemeza ko aba akeneye abantu b’icyitegererezo areberaho, baba ababyeyi bikaba akarusho ariko bikanabaha umukoro wo kwitwararika bakirinda kuba bamubera urugero rubi.

Uko umwana arushaho kubona ababyeyi n’abantu bakuru bamugira inama kandi nziza, bimufasha kugendera mu nzira nziza bigatuma ahazaza he haba heza kurushaho.

Bamwe mu babyeyi baganiriye na IGIHE bavuze ko umwana afite uburenganzira bwo kugira ibitekerezo runaka akurikije uko abona ibintu atabihatiwe n’ababyeyi.

Mutesi Claudette ufite abana bane avuga ko umwana akura neza, ababyeyi babigizemo uruhare rwo kumuha uburere bukwiye.

Ati “Njyewe abana banjye mbitaho cyane ku buryo twicara tukaganira nkabagira inama nziza, buriya ni uko utabizi ikintu gituma abana bananirana ni uko batabonerwa umwanya uhagije kandi abana bari munsi y’imyaka 16 bisaba kwitonda.”

Mutesi avuga ko iyo umwana atitaweho usanga yiroha mu biyobyabwenge cyangwa mu mibonano mpuzabitsina ugasangabakuyemo n’indwara zidakira cyangwa akaba yanaterwa inda imburagihe niba ari umukobwa.

Ku rundi ruhande ariko hari n’abana batumva inama z’ababyeyi ariko byose bituruka ku kuba bazibagira bamaze gukura batarahereye kera bakiri bato. Aka wa mugani ngo igiti kigororwa kikiri gito.

Inzobere ku buzima bw’umwana n’ibimukorerwa zigira inama ababyeyi yo kuganiriza abana no kubatoza imico myiza.

Tuyishimire Frodouard ushinzwe ingimbi n’abangavu n’uruhare rw’umwana mu bimukorerwa mu kigo cy’Igihugu gishinzwe Imikurire no Kurengera Umwana (NCDA), avuga ko ababyeyi bombi bagomba kuganiriza umwana kandi mu buryo bwiza.

Yagize ati “Icya mbere tubwira ababyeyi ni uko abana babo ari bo bazusa ikivi cy’ababyeyi, bityo rero ni ngombwa kubarinda ikintu cyose cyabahungabanya kikababuza kugera ku ntego yabo.”

Tuyishimire yongeyeho avuga ko iyo uganirije umwana mu buryo bumuhutaza bitaramba ndetse ko bitanamugirira umumaro.

Ati “Abana bari mu iki cyiciro baba bamaze guca akenge, ni byiza kubaganiriza cyane ariko mu buryo butabahungabanya.”

Akomeza agira inama ababyeyi ko mu gihe bumva bagize ikibazo cyo kuganiriza umwana mu buryo bwiza bagana ibigo by’urubyiruko, abajyanama b’ubuzima, inshuti z’umuryango, inguni z’ urubyiruko ku bigo Nderabuzima bibegereye cyangwa bakifashisha agatabo kitwa “tuganire mwana wanjye”.

Umwana ntakwiye kubazwa ibyo atahawe

Mu kinyarwanda baca umugani ngo “umwana apfa mu iterura”. Impamvu nyinshi zituma ingeso mbi mu rubyiruko ziyongera muri iyi minsi, zimwe muri zo ziterwa n’ababyeyi batakigira umwanya wo kwita ku rubyaro rwabo.

Birababaza cyane iyo umubyeyi abona izina ryiza bagerageje kubaka ntawuzarisigarana mu bo babyaye, ariko se ntibyaba biterwa n’ababyeyi?.

Iterambere ritandukanye rituma uburyo bwo kuganira no gutumanaho buhinduka. Muri iyi minsi aho kwihugiraho gukabije n’ikoreshwa ry’ikoronabuhanga byiyongereye usanga ibirangaza ari byinshi cyane ku buryo n’ababyeyi batakiba mu ngo zabo.

Abantu barashaka kwihugiraho ubwabo nk’ abatagifite urukundo rw’ababo. Usanga bari birori bihoraho (iminsi mikuru y’amavuko, imipira, ubukwe, utubari, Bridal Shower, mu nsengero n’ahandi).

Umwanya babonye mu rugo ugasanga bari ku mbuga nkoranyambaga ku buryo usanga ibyo byose byaravanyeho ibiganiro byihariye byahabwaga abana bitewe n’ikigero bagezemo.

Iyo umwana ataganirijwe, aba afite ibyago byinshi byo guhura n’ibyahungabanya ubuzima bwe birimo ubusambanyi, gushorwa mu gukoresha ibiyobyabwenge, inzoga n’ibindi.

Mu bushakashatsi bwakozwe n’ Ikigo cy’ Igihugu gishinzwe Imikurire no kurengera Umwana bugaragaza ko imibare y’abana bari munsi y’ imyaka 19 batewe inda muri 2020 ari ibihumbi 19 naho 2021 ikaba yariyongereyo ikaba ibihumbi 23.

Ababyeyi bagiriwe inama yo kuganiriza no kwita ku bana babo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .