Imodoka y’Umwami Leopold III yagurishijwe arenga Miliyoni 12$

Yanditswe na Iradukunda Serge
Kuya 6 Nzeri 2020 saa 11:45
Yasuwe :
0 0

Nyuma y’imyaka 37 uwahoze ari umwami w’u Bubiligi, Leopold III apfuye imodoka ye yagurishijwe agera kuri miliyoni 12.6$.

Iyi modoka yo mu bwoko bwa Bugatti Type 59 yagurishirijwe ku wa 5 Nzeri muri cyamunara yabereye mu Bwongereza.

Leopold III ngo yakundaga imodoka z’uru ruganda rw’Abafaransa ndetse mu 1937 aza gufata icyemezo cyo kugura iyi kuko yari mu zigezweho.

Nyuma yo kuva mu biganza bya Leopold III, iyi modoka ngo yatunzwe n’abandi bantu bane ariko ntiyigera ihindurirwa umwimerere wayo kugeza ubwo yagurishwaga ikimeze nk’uko uyu mwami yayigendagamo imeze.

Leopold III yayoboye u Bubiligi kuva mu 1934 nyuma y’itanga rya se Albert I, aza kuva kuri izi nshingano mu 1951 yeguye.Yapfuye mu 1983.

Iyi modoka y'Umwami Leopold III yagurishijwe mu cyamunara arenga miliyoni 12$

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .