Inganda z’imodoka ni zimwe mu zabyaje umusaruro ako gahenge, by’umwihariko muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, igihugu cya mbere gifite inganda z’imodoka zihagazeho.
CNBC yatangaje ko uwo mwaka washize muri Amerika haguzwe imodoka ziri hagati ya miliyoni 13.7 na miliyoni 13.9.
Imodoka zaguzwe cyane muri Amerika ni izo mu bwoko bwa Ford F z’uruganda Ford Motor Company. Umwaka wa 2022 washize muri icyo gihugu hagurishijwe imodoka 653,957.

Ford ikurikirwa na Chevrolet Silverado zikorwa n’uruganda Chevrolet, aho mu mwaka wa 2022 muri Amerika hagurishijwe ubwo bwoko bw’imodoka 513,354.

Ram pickup ni ubundi bwoko bw’imodoka bwaje ku mwanya wa gatatu mu kugurwa cyane muri Amerika, mu mwaka wa 2022. Izi modoka zikorwa n’uruganda Stellantis North America. Mu mwaka wa 2022 muri Amerika hagurishijwe imodoka z’ubu bwoko 468,344.

Ku mwanya wa kane hari Toyota RAV4 zikorwa n’uruganda rw’Abayapani, Toyota. Umwaka ushize muri Amerika hagurishijwe ubu bwoko bw’imodoka 399,941.Toyota RAV4 ikurikirwa na Toyota Camry nayo y’uruganda Toyota, yagurishijweho izingana na 295,201 muri Amerika.

Imodoka z’uruganda Tesla zo mu bwoko bwa Tesla Model Y zaje ku mwanya wa gatandatu mu kugurishwa muri Amerika, kuko umwaka wa 2022 wasize hagurishijwe izingana na 252,000.

Imodoka zo mu bwoko bwa GMC Sierra z’uruganda General Motors zaje ku mwanya wa karindwi mu kugurwa cyane muri Amerika, aho mu 2022 haguzwe imodoka nk’izo 241,522.

Uruganda rw’imodoka rw’Abayapani, Honda rwaje ku mwanya wa munani mu kugurisha imodoka nyinshi muri Amerika aho imodoka zarwo , Honda CR-V zagurishijwe muri Amerika zingana na 238,155.

Toyota Tacoma, ni ubundi bwoko bw’imodoka zikorwa na Toyota zaguzwe cyane muri Amerika umwaka ushize, kuko imibare igaragaza ko haguzwe izingana na 237,323.
Ku mwanya wa cumi w’imodoka zaguzwe cyane muri Amerika umwaka ushize, haze izikorwa n’uruganda rwa Jeep rw’Abanyamerika zo mu bwoko bwa Jeep Grand Cherokee. Umwaka wa 2022 wasize haguzwe imodoka nk’izo 223,345.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!