Imiterere mishya y’intebe zo muri ‘Economy Class’ ishobora guhindura uburyo abantu bicara mu ndege

Yanditswe na Uwase Joie Clarisse
Kuya 11 Ukuboza 2019 saa 03:18
Yasuwe :
0 0

Abakunze gutega indege bakagenda muri ya myanya ihendutse ahazwi nko muri ‘Economy Class’, bazi neza uburyo kuryama kuri bene izo ntebe bigorana ugasanga bararwana no gushaka imisego, rimwe na rimwe bakisegura imyitero bitwaje.

Mu gihe mu myaka ishize wasangaga abahanga ibishya mu bijyanye n’indege bibanda ku myanya yiyubashye (business class), Ikigo cyo mu Bwongereza cyabibonyemo ishoramari, gitangira gukora intebe zashyirwa mu myanya idahenze, ariko zigatanga urwinyagamburiro ku bazicaramo.

Intebe nshya zakozwe n’ikigo New Territory cy’i Londres ziswe "Interspace", zamuritswe muri iki cyumweru mu nama yiga ku bijyanye n’indege yabereye mu Bwongereza, Aircraft Cabin Innovation summit 2019.

Nk’uko CNN yabitangaje, izi ntebe zifite aho umuntu yegama nk’ibisanzwe, ariko hongewemo ibice ku ruhande rw’iburyo n’ibumoso, umugenzi ashobora gukurura igihe abihisemo, akaba yakwirambikaho bikamworohereza urugendo.

Iyi ntebe ni igitekerezo cya Luke Miles washinze New Territory, nyuma y’imyaka itatu yamaze ashinzwe ibijyanye n’imiterere y’indege mu kigo cy’indege cya Virgin Atlantic, ku buryo yumva neza ibikoresho yashyize ku isoko.

Ibyo bice byongerwa ku mpande zombi z’intebe bikururwa cyangwa bigasubizwa mu ntebe hakoreshejwe intoki. Nk’iyo ibyo bice byombi wabyigije imbere, usanga umugenzi atekanye ndetse umuntu ntabe yegeranye na mugenzi we.

Miles ati “Turizera ko abagenzi bazabasha noneho kugira ijoro ryiza bakaruhuka, bakagira urugendo rwiza.”

Biteganywa ko hazongerwamo n’ikoranabuhanga ku buryo niba igice uramyeho gihawe amakuru ko usinziriye, niba warebaga filimi ahabugenewe imbere y’intebe yawe, ihita yihagarika.

Ubusanzwe imiterere y’intebe nshya zirimo gukoreshwa zubakanwe ubushobozi butuma ijosi ry’umuntu rigira umusego wihariye, ndetse umuntu akaba yahindura umutwe mu byerekezo bitandatu bitandukanye.

Gusa Miles avuga ko yahisemo gukoresha uburyo bushya bwo kuruhura umuntu ahabwa aho arambika umutwe gusa (headrest), kuko n’intebe zo mu biro cyangwa mu rugo zibugira.

Kugeza ubu kandi ibindi bigo bikora intebe zo mu ndege bikomeje kugerageza ubundi buryo bwo kwicara, bigakorwa hatabayeho guhindura ibintu byinshi ku miterere y’imbere mu ndege.

Mu imurikagurisha ry’ibikoresho by’imbere mu ndege ry’uyu mwaka, Aircraft Interiors Expo 2019 (AIX), Airbus yagaragaje igitekerezo cyayo kirimo uburyo imyanya itatu yo muri ‘Economy Class’ ishobora guhurizwa muri umwe urambuye, bikaba byatuma abantu bagenda begeranye nk’uko byaba bimeze bari mu cyumba cyabo, umuntu yaba ahari ari umwe akisanzura kurushaho.

Imiterere y'intebe nshya zishobora kujya zishyirwa muri Economy Class zitanga uburyo bufasha umuntu gusinzira
Ushobora gukurura igice cy'iburyo, icy'ibumoso cyangwa byombi
Kuri iyi ntebe ushobora gusinzirira iburyo cyangwa ibumoso

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza