Umuvugizi wa ARC/M23 mu rwego rwa politiki, Lawrence Kanyuka, yagaragaje ko “ihuriro” rya Guverinoma ya RDC ari ryo ryabashotoye, ubwo ryagabaga ibitero ku baturage bo mu gace ka Katale, Kaniro no mu nkengero guhera mu gitondo cy’uyu wa 10 Nzeri 2024.
Yagize ati “Twamaganye dukomeje ibitero by’urudaca ihuriro ry’ubutegetsi bwa Kinshasa ryagabye ku baturage b’abasivili mu bice bituwe cyane bya Katale, Kaniro no mu nkengero kuva saa kumi n’imwe z’igitondo kuri uyu wa 10 Nzeri 2024.”
Kanyuka yakomeje asobanura ko icyo umutwe abereye umuvugizi uri gukora ari “ugukomeza kurinda kinyamwuga abenegihugu bagenzi bacu bari kugabwaho ibi bitero by’ubugome.”
Tariki ya 8 Nzeri, mu gace ka Nyamitabo gaherereye muri Masisi no mu nkengero zako na ho habereye imirwano, aho byavuzwe ko imitwe ya Wazalendo yambuye M23 isantere y’ubucuruzi yaho yitwa Muheto.
Kuri uyu wa 9 Nzeri, muri Nyamitabo habereye indi mirwano, M23 uduce dukikije Muheto turimo Munanga, Buzihe, Kibirwa na Mumba. Kanyuka yasobanuye ko bashotowe n’ihuriro rya Leta ya RDC ryarashe mu bice bituwe n’abasivili.
Iyi mirwano irenga ku mwanzuro wafatiwe i Luanda muri Angola muri Nyakanga, usaba impande zishyamiranye muri RDC guhagarika imirwano guhera tariki ya 4 Kanama 2024 kugira ngo hashakishwe uburyo amahoro yagaruka binyuze mu nzira y’ibiganiro.
Yaba M23 ndetse na Leta ya RDC ishyigikiye imitwe ya Wazalendo, bishinjanya ubushotoranyi muri teritwari zitandukanye zigize intara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Umuvugizi wa Guverinoma ya RDC, Patrick Muyaya, kuri uyu wa 9 Nzeri 2024 yabwiye France 24 ko nubwo habaho iyi mirwano, hakomeje guterwa intambwe nziza iganisha ku mahoro, binyuze mu biganiro bya Luanda.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!