00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Imijyi ihenze kurusha indi ku Isi mu 2021

Yanditswe na Zigiranyirazo Bajecteur
Kuya 3 Ukuboza 2021 saa 03:19
Yasuwe :

Ubushakashatsi bwagaragaje ko mu myaka itanu ishize ari bwo bwa mbere guhenda kw’imijyi kwazamutse cyane.

Urutonde rwakozwe na Economist Intelligence Unit (EIU) rugaragaza ko Tel Aviv muri Israel ari wo mujyi uri ku isonga mu ihenze ku Isi aho wahigitse uwa Paris n’uwa Singapore ikurikiraho.

Ni ubwa mbere Tel Aviv ibaye iya mbere kuri uru rutonde ngarukamwaka.

Byasobanuwe ko impamvu ari izamuka ry’ibiciro by’ingendo n’ubwikorezi, agaciro k’amafaranga akoreshwa muri icyo gihugu ugereranyije n’amadolari ya Amerika.

Ubu bushakashatsi bwibanze cyane ku bintu by’ibanze umuntu akenera mu mijyi 173 mu gihe umwaka ushize bwari bwakorewe ku mijyi 133.

Hanarebwaga ibiciro by’ibicuruzwa na serivisi zikenerwa buri munsi bigera kuri 200.

Nyuma ya Tel Aviv, Paris na Singapore haza imijyi ya Zurich na Hong Kong ku mwanya wa kane n’uwa gatanu.

Ni mu gihe ku myanya ikurikiyeho hari New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku mwanya wa gatandatu, Genève yaje kuri uru rutonde ku mwanya wa karindwi.

Copenhagen muri Danemark iri ku mwanya wa munani, Los Angeles ku wa cyenda mu gihe Osaka mu Buyapani yaje ku mwanya wa 10.

Imyanya yo hejuru mu mijyi ihenze yiganjemo iyo mu Burayi n’iyo mu bihugugu bya Aziya biteye imbere, mu gihe iciriritse cyane ari iyo mu burasirazuba bwo hagati, Afurika n’iyo mu bice bya Aziya bikigaragaramo ubukene.

Icyorezo cya COVID-19 cyateje izamuka ry’ibiciro by’ibicuruzwa na serivisi ku buryo umwaka ushize byavuye kuri 1,9% bikagera kuri 3,5% uyu mwaka.

By’umwihariko ibikomoka kuri peteroli byo byazamutse ku rugero rwa 21% mu mijyi yakorewemo ubushakashatsi.

Uru rutonde rwa EIU rugaragaza ko hari imijyi ubuzima bwarushijeho kuba ingorabahizi mu buryo bukomeye aho nka Tehran muri Iran yazamutse imyanya 50 ikava ku wa 79 ikagera ku 29 mu gihe uwaje ku isonga mu mijyi ihendutse ku Isi ari Damascus muri Syria aho muri icyo cyiciro hanarimo Caracas muri Venezuela na Buenos Aires wo muri Argentine.

Umujyi wa Los Angeles muri California muri Amerika
Singapore naho habarizwa mu hantu hari hahenze mu 2021
Umujyi wa Zurich uri mu ihenze ku isi muri uyu mwaka wa 2021
Ubushakashatsi bwagaragaje ko ubuzima buhenze mu Mujyi wa Hong Kong

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .