Ni uburyo bwemejwe n’itegeko ku wa Gatandatu tariki ya 31 Ukuboza 2022, rishyirwaho umukono na Guverineri wa New York, Kathy Hochul, aho ubu butaka bushobora kuzajya bunifashishwa mu buhinzi bw’indabo, imboga n’imbuto.
Gusa ntabwo imibiri yahinduwemo ubutaka yose izajya ijyanwa mu mirima cyangwa ngo ikoreshwe mu buhinzi gusa, kuko hari ubwo umuryango wa nyiri umurambo ushobora gufata ubwo butaka ukajya kububika mu bundi buryo bwo kubaha uwabavuyemo.
Ubu buryo bumara hagati y’ibyumweru bitandatu n’icumi, bukorwa hafatwa ibice by’umubiri bigashyirwa mu cyuma cyabugenewe bikavangwa n’ibiti bicagaguwe mu buryo bw’amabango (wood chips) hanyuma za microbes zifata ibyo biti zikagira n’uruhare mu gucagagura uwo mubiri, bigahindukamo ubutaka.
Ni uburyo bwizweho n’abanyamategeko bo muri Leta zunze Ubumwe za Amerika ku mpamvu zo guhindura imirambo mu buryo budahumanya ubutaka ahubwo bushobora no kwifasishwa mu guteza imbere ubuhinzi.
Mu 2019 Leta ya Washington ni yo yabimburiye izindi mu kwemeza iyi politiki mu gihe leta nka Colorado, Oregon, Vermont na California na zo zaje kubyemeza nyuma.
Ni uburyo buzafasha mu kugabanya iyohererwa mu kirere ry’ibyuka byavaga ku gutwika imirambo ndetse no kugabanya ibiti byakoreshwaga mu buryo bwo gushyingura bwa gakondo no kurengera ubutaka bwakoreshwaga kuko gushyingura bifata umwanya munini.
Nubwo ubu buryo bwemewe bamwe mu bihaye Imana cyane abashumba ba Kiliziya Gatorika muri Amerika bavuze ko batemeranya n’ubu buryo kuko "umubiri w’umuntu utagakwiriye kuba ufatwa nk’ibisigazwa byo mu rugo".
Hagaragajwe kandi impungenge z’uko ubu buryo bwaba buhenze ariko inzego z’ubuyobozi zerekana ko atari byo kuko ubu buryo butwara angana na 7000$ mu gihe gushyingura bisanzwe cyangwa gutwika imirambo bitwara 7,848$.
Ubu buryo bwo guhindura imirambo mo ubutaka bushobora no kwifashishwa mu buhinzi busanzwe bukoreshwa muri Suède n’u Bwongereza ku buryo ubutaka bwavuyemo bushyirwa mu isambu nta sanduku.





TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!