Imbwa y’ubwoko bwa Cadabomb Okami yavutse hahujwe intanga z’ikirura n’iz’imbwa yo mu bwoko bwa Caucasian Ovcharka.
Sathish usanzwe azwiho gutunga amoko menshi y’imbwa, aho anatunze ubwoko 150 bw’imbwa zitandukanye, ni we waguze iyi mbwa y’agatangaza imaze amezi umunani ivukiye muri Amerika.
Uyu mugabo wabanje korora imbwa yavuze ko “Uyu munsi nsigaye ninjiza amafaranga menshi binyuze mu kumurika inyamaswa zanjye zitandukanye. Mu imurika runaka, nshobora guca umuntu Amayero 2500 mu isaha n’igice cyangwa 10.500 by’Amayero mu masaha atanu. Abantu baba bafite amatsiko yo kureba izi nyamaswa ari nzima.”
Uyu mugabo kandi mu 2024 yaguze indi mbwa yo mu bwoko bwa ‘chow chow’ atanga miliyoni 3 z’ama-Pound.
Buri mbwa iba mu kazu kari ku buso bwa metero kare 36 aho azororera, ndetse yahazitije urukuta rwa metero eshatu z’uburebure anashyiraho ikoranabuhanga rya ’camera’.
Akoresha abakozi batandatu kandi imbwa ze zigaburirwa ibiribwa bikiri umwimerere, ndetse ngo Okami yonyine irya ibilo bitatu by’inyama z’inkoko mbisi.
Imbwa za Sathish zose ziba ku butaka burenga hegitari zirindwi bituma zisanzura.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!