Hari amakuru menshi yavuzwe kuri iki gitero cyakangaranyije Amerika n’Isi, ariko ni gake havuzwe uko uwari Perezida wa Amerika, George W. Bush, yari ameze uwo munsi, aho yari ari n’uko yitwaye nyuma yo kumva inkuru y’incamugongo ku gihugu cy’igihangange.
Uwo munsi saa 08:32 z’igitondo, Perezida Bush, avuye mu cyumba cye muri Colony Beach Resort muri Florida, yinjiye mu modoka ye yo mu bwoko bwa limousine atangira urugendo rwerekeza ku kigo cy’amashuri abanza.
Impamvu y’uru rugendo ni ugushyigikira porogaramu nshya y’uburezi yari yatangijwe.
Mbere y’uko Bush agera kuri iryo shuri, hasakaye inkuru idasanzwe, yari igiye guhindura byinshi ku mateka ya Amerika.
Saa 08:46 indege ya ‘Flight 11’ yiroshye mu muturirwa wa ruguru [North Tower] w’inyubako ya World Trade Center.
Nyuma y’umunota umwe n’amasegonda 28 bibaye, itsinda ry’igitangazamakuru cya WNYW ritangira gutangaza ibiri kuba imbona nkubone.
Saa 08:49 CNN yahise ihagarika porogaramu yari iri gutambuka na yo itangira gutangaza ibiri kuba imbonankubone. Ibindi binyamakuru nka CNBC, ABC, NBC, CBS, Fox News, n’ibindi na byo bibigenza uko.
Mu minota 10 gusa, amaso y’Isi yose yari ahanzwe i New York City. Gusa ariko ntihari hakamenyekanye icyateye ibyo, ariko henshi byavugwaga ko ari impanuka isanzwe ndetse ni na yo nkuru yari iri mu Mujyi wa Sarasota, aho Bush, yari ari kwerekeza mu kigo cy’ishuri.
Bush, yari ari kumwe n’uwari ushinzwe itangazamakuru mu biro bya perezida, Ari Fleischer, n’umukuru w’ibiro bya perezida, Karl Rove, wamugezagaho amakuru y’ibiri kuba.
Uko abaturage bari bahanze amaso televiziyo zabo bumva ibitekerezo by’abanyamakuru ku gishobora kuba intandaro y’ibi byago, ni na ko Bush, yari yicaye mu ishuri, ateze amatwi abana bamubarira inkuru. Mu mitwe ya benshi yari impanuka isanzwe.
Ariko mu minota mike, ibyo benshi bibwiraga byarahindutse kuko saa 09:03 indege ya Flight 175 na yo yiroshye mu muturirwa wo hepfo [South Tower] w’inyubako ya World Trade Center.
Iyi nkuru yahise isakara henshi mu baturage no mu bakozi b’ibiro bya perezida, ariko Bush we, atazi ibiri kuba, kugeza ubwo umukuru w’ibiro bya perezida, Karl Rove, yamwegereye akamwongorera amubwira ati “Indege yindi igonze undi muturirwa, Amerika iri kugabwaho ibitero.”

Mu bilometero bike by’aho yari ari mu Mujyi wa Sarasota, hari haparitse indege ya Boeing 747 izwi nka Air Force One perezida agendamo, ihita itegurwa ngo imugeze i Washington DC. Ikitari cyizewe muri ako kanya, ni umwanya Bush, yari kuyimaramo akiri muzima.
Uruzinduko rwe muri rya shuri rwahise rurangirira aho, ishuri rimwe rihindurwa ibiro by’ako kanya, Bush, atangira gusobanurirwa birambuye ibiri kuba ari na ko bakurikirana amakuru kuri televiziyo.
Hahise hategurwa ubutumwa bugenewe abaturage, ako kanya Perezida Bush, ajya imbere ya camera arabutambutsa.
Ako kanya ariko ni na ko indege z’ingabo ziri kuzenguruka ikirere zigenzura niba bikwiye ko koko indege y’umukuru w’igihugu iguruka mu kirere nta nkomyi.
Mu gihe Bush, ari mu modoka ye yerekeza ku kibuga cy’indege, yahawe ubutumwa bw’ikindi gitero. Saa 09:43 inyubako ya Pentagon yari imaze kugongwa n’indi ndege.
Nyuma y’iminota 10 Pentagon ihindutse umuyonga, indege ya Air Force One yakomeje kwitegura kuva muri Sarasota yerekeza Washington DC.

Uko indege ya Air Force One yagurukaga yerekeza Washington, ni na ko mu kirere hari hakirimo indege imwe yashimuswe n’ibyihebe.
Iyi ndege ya Flight 93, yagombaga kwerekeza muri San Francisco, yari yahinduriwe icyerekezo, iri kuganishwa i Washington DC.
Icyakora abagenzi bari bayirimo, bari bamaze kumenya ibyabaye, batangira kurwanya ibyihebe byari byashimuse indege yabo. Bigeze saa 10:03 ya ndege igwa mu murima muri Pennsylvania.
Hagati aho ibitekerezo biri kwisukiranya imbere mu ndege ya Air Force One, hibazwa aho yakerekeza umukuru w’igihugu.
Bush ubwe yari yatanze itegeko ko ajyanywa Washington DC. Ariko abari bashinzwe umutekano we baratsemba bakemanga umutekano waho.
Bush, yumvishijwe impamvu nyinshi atajya DC, ahubwo hafatwa umwanzuro ko ajyanwa ku birindiro by’ingabo zirwanira mu kirere bya Barksdale Air Force Base muri Louisiana.
Aha Air Force One, yashoboraga kongererwa amavuta hakanafatwa umwanya wo gukora gahunda y’aho perezida yakerekeza ngo akomeze inshingano ze.
Urwo rugendo Air Force One yarukoraga nta bwirinzi ifite, ndetse ubwoba butaha benshi ko ishobora kuba ari yo ikurikiye kuko hari hari izindi ndege eshatu zitazwi amakuru cyangwa irengero ryazo kandi zari ziri mu kirere.
Byabaye ngombwa ko yigizwa hejuru ho metero 1300 itangira kugenda yonyine, ariko mu nzira iza kongerwaho n’izindi ebyiri za gisirikare zari zije kuyicungira umutekano.
Itumanaho muri iyi ndege ndetse no mu gihugu hose ryari ryahungabanye, Bush, akabura uko avugana na Visi Perezida we wari wihishe mu cyumba cy’umutekano, muri White House.
Akigera ku birindiro bya Barksdale Air Force Base muri Louisiana, yarongeye afata umwanya munini agenera ubutumwa abaturage ba Amerika, abakwira ko “Ubwigenge [Amerika], bwagabweho ibitero muri iki gitondo.”
Uko yari akiri gutanga iyi mbwirwaruhame, itsinda ryari rishinzwe umutekano we, ryari ryamaze gutekereza ahandi agomba kwerekera, nubwo we yari yatsimbaraye ko agomba kujya muri White House vuba na bwangu, anategeka ko nta wakwitambika ibitekerezo bye.




Icyakora na we bamubereye ibamba, Eddie Maranzell, umwe mu bari bashinzwe umutekano we avuga ko hari bagenzi be bavugaga ko nta mutekano wizewe uhari.
Saa 13:48 Air Force One yahagurutse Barksdale Base, ntiyerekeza Washington, ahubwo yerekeza ku bindi birindiro by’ingabo zirwanira mu kirere muri Nebraska.
Impamvu ni uko ibi birindiro byari bifite icyumba kirinzwe muri ‘cave’ cya US STRATCOM. Cyari gifite ikoranabuhanga rihanitse ryoroshya itumanaho. Cyari kiri muri metero 13 munsi y’ubutaka.
Aha ni ho yaboneye uburyo bwo kuganira neza n’abari bari muri White House.
Saa 16:36 ituze ryari rimaze kugaruka, n’abashinzwe umutekano wa Bush, bamwemerera gusubira mu ndege ngo yerekeze i Washington. Air Force One yarahagurutse, ariko ikora urugendo irindiwe umutekano udasanzwe kuko batekerezaga ko harimo umugambanyi mu ndege.
Ntahandi izi mpungenge zaturutse, uretse kuba mu masaha ya kare hari telefoni yahamagaye muri White House igasiga ubutumwa bugira buti “Angel ni yo ikurikira”.
Angel ni code yakoreshwaga n’abo muri White House gusa, isobanura indege ya Air Force One y’umukuru w’igihugu. Kuba iyi code yari izwi n’ab’imbere gusa byatumye benshi biyumvisha ko bajwemo n’umuntu w’imbere bitera impungenge ko hari ibisasu byategwa muri iyi ndege.
Kubera iyo mpamvu, iyi ndege yari ifite umutekano udasanzwe, kugeza n’aho bashyize umurinzi ku muryango ugana aho umupilote ba ari, biteguye guhangana n’uwateza ibibazo wese.
Mu iperereza ryakozwe nyuma rirebana n’igitero cyo ku wa 11 Nzeri, byagaragaye ko habayeho ukwibeshya, ya magambo atari ayavugiwe kuri telefoni ndetse ntaho yari ahuriye n’umuntu w’imbere wagambanye.
Saa 06:44 nibwo Air Force One yaguye ku kibuga cy’indege cya Andrews Air Force Base, ahava yerekeza kuri White House yifashishije indege ya Marine One, aho uwo mugoroba yongeye kugenera ubutumwa abaturage, ari mu biro bye bya Oval.
Urugendo rworoshye rwari kumutwara amasaha abiri n’igice gusa, yarukoze azengurutse uduce tunyuranye muri Sarasota, Florida na Washington DC, rumutwara amasaha ari hejuru y’icyenda, igihe cyatikiriyemo ubuzima bw’ababarirwa mu bihumbi, mu gitero cyahinduye amateka ya Amerika.
Iki gitero cyagaraje icyuho mu buryo umutekano warindwaga yaba ku bibuga by’indege n’uwa perezida w’igihugu, kinatanga isomo ku buryo imicungire yawo mu myaka yakurikiye yahindutse cyane mu buryo bugaragara.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!