00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Imaramatsiko kuri ‘drone’ zifashishwa mu kugusha imvura

Yanditswe na Mugisha Christian
Kuya 10 August 2024 saa 12:34
Yasuwe :

Mu Mpera z’icyumweru gishize nibwo u Bushinwa bwatangiye igerageza ry’iminsi 45 ryo gukoresha drone mu kohereza ikinyabutabire cya ‘silver iodide’ mu kirere hagamijwe kongera amahirwe yo kugwa kw’imvura [Cloud Seeding] mu bice byibasiwe n’ubushyuhe bukabije kubera impeshyi.

Izi drone si zimwe zisanzwe kuko zo zishobora kumara umwanya muremure mu kirere kandi zikaba zakora ibintu birenze kimwe icya rimwe, aho zizwi nka ‘long-endurance dual-use drone’.

Iri gerageza riri gukorerwa mu Ntara ya Xinjiang iherereye mu Majyaruguru y’Iburengerazuba mu Bushinwa.

Cloud Seeding ni uburyo bwo kongera amahirwe yo kugwa kw’imvura hakoreshejwe ikoranabuhanga, aho ikinyabutabire cya ‘silver iodide’ cyoherezwa mu kirere kigasembura ibicu kigatuma birekura imvura cyangwa urubura mbere y’igihe byakagombye kubera mu buryo busanzwe.

Haba hari za sitasiyo ku butaka zabugenewe, zifite ibikoresho byohereza ‘silver iodide’ mu kirere, hakishingikirizwa umuyaga mu kuyohereza mu bicu by’igice runaka hashingiwe ku bipimo biba byafashwe.

Ubu buryo bukoreshwa cyane iyo hakenewe ko ‘silver iodide’ ikwirakwira mu gice kinini cy’ikirere ariko na none ntibukora nk’uburyo bwifashisha indege cyangwa drone.

Ubundi buryo bwitwa ‘Drone-based cloud seeding’ aho utudege tutagira abapilote dutwara ‘silver iodide’ tukayirekurira mu bicu bashaka ko birekura imvura.

Drone zituma iki kinyabutabire kigera neza ku bicu bikenewe, bikaba byanakoroha gupima umusaruro w’icyo gikorwa.

Iyo iki kinyabutabire cyagejejwe mu bicu, kugira ngo imvura igwe biterwa n’uko ibipimo by’umuyaga, n’ibipimo by’ubushyuhe bihagaze muri ako kanya.

Imvura ishobora kuboneka mu minota mike cyangwa amasaha, hakaba n’ubwo bitwara iminsi nk’ibiri kuko n’ubundi intego aba atari kugusha imvura ahubwo ari ukongera amahirwe yo kugwa kwayo.

Drone ziri kwifashishwa mu Bushinwa ni izitwa ‘Twin-tailed Scorpion A’. Ubusanzwe zikoreshwa mu gutwara amasasu mu gihe cy’ibikorwa bya gisirikare.

Iyi drone ya TB-A, ifite ubushobozi bwo gutwara udukoresho 24 twuzuye ikinyabutabire cya ‘silver iodide’ ku buryo duhita tuyohereza mu kirere iyo bibaye ngonbwa, n’izindi grenade 200 z’imyotsi na zo zifasha mu gukora ‘Cloud seeding’.

TB-A, zikorwa na Sosiyete yo mu Bushinwa ya Sichuan Tengden, zikaba ari icyiciro gikurikira iza TB-001, zakunze kwifashihswa n’u bushinwa mu bikorwa bya gisirikare cyane muri Taiwan no mu Buyapani.

TB-A igira moteri eshatu, n’ubushobozi bwo kwikorera ibifite uburemere bw’ibilo 3,250 ikaba yabimarana amasaha 40 mu kirere idakeneye kongererwa amavuta, umuriro cyangwa kugwa ku butaka.

Sosiyete ya Sichuan Tengden, ivuga ko iyi drone ifite ubushobozi bwo kugenda kilometero 8,000 muri ayo masaha, bivuze ko ifite umuvuduko wo hejuru wa 200 km/h.

Izi drone zigeze no kwifashishwa mu 2022 ubwo hagushwaga imvura hifashishijwe ikoranabuhanga mu kibaya cya Sichuan, ubwo u Bushinwa bwari bwibasiwe n’ubushyuhe bukabije, umugezi wa Yangtze ugakama.

Ubu Ikigo cy’Igihugu gishinzwe iby’Ikirere mu Bushinwa, gifite gahunda yo kwifashisha izi ndege zitagire abapilote mu buryo buhoraho hagamijwe kohereza ibinyabutabire mu kirere mu kongera amahirwe yo kugusha imvura.

Izi drone zifite ubushobozi buhambaye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .