00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ikibuno cyahogoje benshi! Inzira igoye bamwe banyuramo ngo bagire kinini

Yanditswe na Mukahirwa Diane
Kuya 15 Ugushyingo 2022 saa 12:41
Yasuwe :

Ubwiza buravuna kandi burahenda! Aya ni amagambo uzumvana bamwe mu bakobwa b’abasirimu bakubwira ko kugira ngo base neza biba byabavunnye kandi byabahenze cyane.

Niko bimeze koko, ugiye kureba umukobwa w’umusirimu amafaranga yakoresheje yiyitaho by’umunsi umwe, bishobora kuvamo nk’ikibanza i Kigali, gusa buri wese ashora mu cyo akunze.

Kimwe mu byahogoje abakobwa ndetse benshi bagashoramo agatubutse kugira ngo bakunde bakigereho ni ikibuno. Umukobwa cyangwa umugore udafite kinini ahora ahangayitse ashaka uko yakigeraho.

Ikibuno kiri ku ntebe udashobora kumenya uwayigishyizeho kuko haba igitsina gore baba baharanira kukigira, abagabo nabo bagashimagiza ugifite bimwe mu bituma abadafite igitubutse bagishakisha uruhindu.

Inkundura y’ikibuno ikomeje gutizwa umurindi n’imbuga nkoranyambaga aho usanga umukobwa ushaka gukurukiranwa cyane yifotoza yakigaragaje cyangwa se ari kucyibyinisha bigakurura abamukurikira cyane cyane ku mbuga nkoranyambaga.

Ibi uzabyemezwa no kubona umuntu ajya kwifotoza agaharanira ko aricyo kiri buze kugaragara kurenza ibindi bice by’umubiri.

Bamwe mu bo mubona bafite ikibuno kinini hari abagize umugisha wo kuremwa gutyo gusa hari n’abandi baca inzira zihenze kandi zigoye kugira ngo babe mu mubare w’abateye nk’uko wabyifuza.

Ibibuno ijana bigurishwa mu cyumweru

Mu myaka itageze ku icumi ishize nibwo mu Rwanda hatangiye kugaragara abakobwa benshi bafite ikibuno kinini, hamwe wahuraga n’umukobwa wari usanzwe uzi ukamuyoberwa.

Byaragoranye kubivumbura gusa haje kumenyekana ko haje ubwoko bw’amakariso abantu bambara akoze mu buryo arimo matera, atuma umuntu atera uko abyifuza.

Hari ubwoko bubiri bw’aya makariso benshi bakunze kwita (Tantine), hari igihe umuntu aba ashaka kugira amataye akaba aricyo agura cyangwa se ashaka kugira ikibuno kinini bisanzwe.

Mu Mujyi wa Kigali iki kibuno usanga kiri hagati y’ibihumbi 10 Frw na 15 000Frw, ukacyegukana cyikagufasha gutera uko umutima wawe ubyifuza, iyo urengejeho ikariso ifata inda utera nka guitar ku 25 000Frw byawe.

Iribagiza Pascaline afite iduka ricuruza imyenda n’ibi bibuno Bambara, yabwiye IGIHE ko mu cyumweru iyo ibintu bimeze neza nibura ashobora gucuruza ibibuno ijana.

Ati “Aba bakobwa bose mubona benshi baba bambaye ibibuno kuko biri mu bintu bigurwa cyane hano mu mujyi, kuko nkanjye mu cyumweru hari igihe ncuruza ijana cyane iyo turi mu gihe cy’ubukwe abakiliya baba bazamutse.”

Abafite ikibuno kinini usanga bakurura abagabo benshi

Imbaga yayobotse Gym

Inzu zikorerwamo siporo ni zimwe mu zisigaye zarayobotswe n’abari n’abategarugori, iyo ubabonye bajyayo ushobora gutekereza ko bakangukiye siporo nyamara benshi bakurikiye imiterere.

Hari imyitozo ngororamubiri ushobora gukora ukaba wagira imiterere y’umubiri ushaka, ku buryo ushobora gukoresha igice ushaka ko cyiyongera inyama zaho zikabyimba nibwo umuntu azana ikibuno kinini cyangwa igituza ku bagabo.

Umwe mu bamaze kubaka izina mu gufasha abantu mu bijyanye na siporo The Trainer, yavuze ko usanga urubyiruko ari rwo rwitabira siporo rugambiriye gushaka kongera ikibuno. Gusa avuga ko bishobora kugutwara igihe kugira ngo ubigereho kandi ko biterwa n’uko usanzwe uteye.

Ati “Usanga urubyiruko ari rwo ruza muri gym rushaka kongera nk’ikibuno. Birashoboka gusa bifata igihe ntabwo ari ibintu bihita biza ako kanya kandi nabwo bijyana n’uko usanzwe uteye.”

Inkuru mbarirano iratuba IGIHE mu gushaka kumenya neza ko siporo ishobora gufasha umuntu guhindura imiterere ye, yaganirije Umukundwa Cadette wamamaye nka Miss Cadette.

Abamukurikirana ku mbuga nkoranyambaga cyangwa ababasha guhura nawe bemeza neza ko uko yari ateye hari icyahindutse akarushaho kumera neza.

Miss Cadette nawe ubwe yemera ko siporo hari byinshi yamufashije mu guhindura uko yari ateye gusa ko imirire nayo ibigiramo uruhare.

Ati “Njye natangiye siporo nshaka kunanuka nyuma nza guhindura ibitekerezo ahubwo nita ku miterere yanjye. Nifashishije internet mbasha kureba imyitozo nanjye nkora n’amafunguro mfata kuko buri siporo ikora 20% naho 80% ijyana n’ibyo urya.”

Akomeza avuga ko mu gihe cy’amezi atanu yari amaze kugera ku miterere yifuza bitamusabye kwibagisha.

Ati “Amezi atanu yagiye gushira naramaze guhinduka uko nabyifuzaga. Gukora siporo no gufata amafunguro afite intungamubiri birakora ntabwo ari ngombwa ngo ujye kwibagisha bishobora kwangiza ubuzima bwawe.”

Miliyoni zishorwa mu kwibagisha

Aha niho abakobwa n’abagore benshi barindimukiye kuko usanga bahigisha amafaranga uruhindu kugira ngo bazajye kwibagisha ikibuno bakunde batere nka Kim Kardashian.

Mu Rwanda ibijyanye no kubaga ikibuno ntabwo biratera imbere ariko abakobwa benshi bayobotse Nigeria, Dubai n’indi mijyi ikomeye ifite ubuvuzi bwateye imbere kuri iyi ngingo.

Abazi neza ibijyanye no kwibagisha bemeza ko bitewe n’igihugu urimo bishobora kugutwara hagati y’ibihumbi 15 na 50 by’amadolari ni ukuvuga miliyoni hagati ya 15 na 50 z’amafaranga y’u Rwanda.

Hari abashora akayabo ngo bagire ikibuno kinini

Abagabo n’abagore ntibavuga rumwe ku nkundura yo gushaka ikibuno

Nubwo abagore cyangwa abakobwa bakora iyo bwabaga ngo bagire ikibuno kinini, iyo ubabajije impamvu babishyiramo imbaraga baguha ibisubizo bitandukanye gusa abagabo nabo babibona ukundi.

Abagore bemeza ko bashobora gukora iyo bwabaga ngo bagire ikibuno kugira ngo barusheho gutera uko bashaka ndetse banaberwe n’ibyo bambaye.

Miss Cadette yagize ati “Njye nakoze siporo kugira ngo ntere uko mbyifuza ndusheho gusa neza nta kindi nari ngambiriye.”

Ishimwe Sandra we yabwiye IGIHE ko buri mukobwa wese yishimira kuba ateye neza ari yo mpamvu ashobora kubiharanira mu nzira zitandukanye.

Ati “Nuko benshi nyine basanga Imana itarabaremye ngo ibahe ikibuno kinini bakaba badafite n’ubushobozi bwo kuba bahindura uko bateye, naho ubundi buri gitsina gore kinezezwa no kuba yaba ateye neza afite ikibuno kinini no mu nda hato.”

Ku ruhande rw’abagabo bakunda ikibuno kurusha n’abakabaye bagifite nabo bemeza ko umukobwa ufite ikibuno kinini, abakurura kurusha utagifite kandi ko hari abakobwa babikora ari cyo bagambiriye.

Niyobuhungiro yavuze ko umukobwa ufite ikubuno kinini amukurura kurusha utagifite by’umwihariko mu bijyanye n’imibonano mpuzabitsina.

Ati “Tutagiye no mu bintu byinshi umukobwa ufite ikibuno kinini iyo atambutse abagabo turahindukira none se tuba duhindukijwe n’iki ni uko aba adukuruye kandi benshi buriya tuba twitekerereza uko byaba bimeze mu buriri.”

Yakomeje ati “Abakobwa bashaka ikibuno kenshi kugira ngo bakurure abagabo kuko uzarebe uzi neza ko agifite, nicyo ashyira imbere haba ku mafoto no kwambara imyenda ikigaragaza neza.”

Abashakashatsi bo muri Kaminuza ya Bilkent muri Turikiya begereye abagabo bagera kuri 300 hagamije kumenya imiterere y’abagore bakunda n’impamvu maze abenshi muri bo bagaragaza ko ikijyanye n’ikibuno kinini kiri mu biza ku isonga kugira ngo bumve bashamadukiye umugore runaka.

Impamvu zitandukanye bivugwa ko ari zo zitera abagabo benshi gukunda abagore bafite ikibuno kinini, harimo iyo kuba bigaragaza aba bagore neza, kuba abagabo bakunda kubakoraho cyane nko mu gihe cyo guhoberana ndetse hari n’abagabo bavuga ko biborohereza mu gihe cyo gukora imibonano mpuzabitsina.

Abagore n'abakobwa bafite ikibuno kinini bashishikazwa no kwifotoza bakigaragaza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .