00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ihangana ryo kuyobora isanzure rikomeje gufata indi ntera

Yanditswe na Zigiranyirazo Bajecteur
Kuya 31 Nyakanga 2021 saa 07:39
Yasuwe :
0 0

Kuva mu myaka 15 ishize, ibikorwa byo kohereza ibyogajuru na satellite mu isanzure byariyongereye, gusa Nyakanga yatumye abatuye Isi bose bamenya byinshi kuri ibi bikorwa nyuma y’uko Jeff Bezos, umukire wa mbere ku Isi ubarirwa miliyari 200$, agiye mu isanzure mu cyogajuru cyakozwe n’ikigo cye na ‘Blue Origin’, kiri gukora ubushakashatsi bugamije kuzatuma abantu bakorera ubukerarugendo mu isanzure.

Mbere y’uko Bezos ajya mu isanzure, Richard Branson, Umwongereza utunze miliyari 4$, akaba n’umuyobozi w’ikigo cya Virgin Galactic, nawe yari yakoreye ubukerarugendo mu isanzure, aho yagiye mu cyogajuru cyakozwe n’ikigo cye cya Virgin Orbit, nacyo gihanganye na Blue Origin mu guhindura isanzure riri mu birometero 100 uvuye ku Isi, ahantu hasanzwe abantu bashobora gutemberera.

Ibi bigo byombi, kongera SpaceX ya Elon Musk, bifite gahunda yo gutwara satellite mu isanzure, ikintu kitezweho kuzakenerwa n’ibihugu mu minsi iri imbere kuko ari ipfundo ry’ikoranabuhanga rizifashishwa mu guhangana n’ingaruka ry’ihindagurika ry’ikirere, kongera umusaruro w’ubuhinzi, guteza imbere itumanaho rya internet n’ibindi.

Biteganyijwe ko mu 2027, isoko ryo kohereza satellite mu isanzure rizaba ari miliyari 35$, bikazaterwa n’ikoranabuhanga risigaye rituma ibihugu n’ibigo ku giti cyabyo, bishobora kohereza satellite nto mu isanzure, kandi mu buryo buhendutse.

Abanyamerika barayoboye muri ibi bikorwa bikiri mu gice cy’ubushakashatsi, nubwo inzego zirimo igisikare cya Amerika n’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Isanzure (NASA) bikomeje kongera amasoko biha ibigo byigenga. Ku rundi ruhande, hari ibindi bihugu byatangiye gukangukira iri soko, bikifuza ko mu gihe ryazaba rimaze gufatisha, nabyo byazarya kuri ako gafaranga.

Ibyo bihugu birimo u Budage, bufite ikigo cyitwa Isar Aerospace nacyo kiri mu bushakashatsi bugamije kujyana ibyogajuru na satellite mu isanzure. Iki kigo cyigenga, cyamaze kwakira ishoramari rya miliyoni 75$, ryahawe n’umuryango wa Porsche PE uyoboye ikigo cya Volkswagen Group, gikubiyemo ibindi bigo bitandukanye bikora imodoka zigezweho, birimo Porsche, Audi n’ibindi.

Ishoramari rya Porsche yarifatanyije n’ibindi bigo birimo banki ya Lombard Odier yo mu Busuwisi ndetse n’ikigo cya HV Capital, bikavugwa ko Porsche SE yahawe imigabane iri munsi ya 10% y’ikigo cya Isar Aerospace.

Iki kigo nacyo cyatangiye gukorana na Leta y’u Budage ikibona nk’amahirwe y’iterambere y’umwihariko mu gihe cyaba kigize ubushobozi nk’ubwa SpaceX, Blue Origin cyangwa Virgin Orbit.

Kuva mu 2018, Isar Aerospace imaze gushorwamo miliyoni 180$, amafaranga bavuga ko azabafasha mu bikorwa byo kongera ishoramari mu isanzure ndetse no guteza imbere ibikorwa by’ubushakashatsi barimo.

Mu kwezi gushize, ikigo cya SpaceX cyohereje satellite 88 mu isanzure, kikaba gifite intego yo kuzoherezayo satellite zirenga ibihumbi 42 mu isanzure kugira ngo ikoranabuhanga rizageza internet yihuse kandi ihendutse kuri bose rizashobore gukora.

Ibigo bitandukanya bikomeje gushora mu buryo bukomeye mu ishoramari rizatuma bishobora kuyobora isanzure

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .