00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ihame ry’imirire rituma Abayapani baramba

Yanditswe na Zigiranyirazo Bajecteur
Kuya 26 Nyakanga 2021 saa 08:21
Yasuwe :
0 0

Mu buzima nta wifuza gupfa akenyutse nubwo hari ubwo urupfu rutera rudateguje rugatuma umuntu atabasha kugera mu za bukuru, agahitanwa n’impanuka cyangwa uburwayi. Icyakora mu gihe umuntu abashije gucika ibyo, hari ihame ry’imirire ryatumye Abayapani baramba ryagufasha kubaho igihe kirekire.

Okinawa ni imwe mu ntara zigize u Buyapani, ikaba iherereye mu Birwa bya Ryukyu, aho abaturage bahatuye bafatwa nka bamwe mu babaho ubuzima bwiza ku Isi kandi bishimye.

Iyo ufashe umubare w’abantu ibihumbi 100 muri iyo ntara, nibura ubonamo abagera kuri 68 barengeje imyaka 100. Uyu mubare ukubye inshuro eshatu uw’abantu bagejeje muri iyo myaka, iyo ufashe ibipimo nk’ibyo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Abatuye Okinawa kuramba kwabo bavuga ko bikomoka ku kuba barya babishyizeho umutima n’intekerezo, babifitiye ubushake kandi bazi neza ibyo barya. Iri ni ryo hame ry’imirire rifasha Abayapani muri rusange kugira ngo babashe kurama imyaka igera mu 100.

‘Hara hachi bu’ (Rya mu rugero)

Iyo urimo gusangira n’umuntu ufite inkomoko muri Okinawa, mbere yo gutangira gufata ifunguro wumva ateruye agira ati ‘Hara hachi bu’, aya ni amagambo agamije kwibutsa abateraniye hamwe na we ku meza ko nibamara kumva igifu cyabo cyuzuye ku rugero rwa 80% bagomba guhita bahagarika kurya.

Ubushakashatsi bwerekana ko kugira ngo ubwonko bw’umuntu bumenye ko ahaze bifata hagati y’iminota 15 na 20. Ihame rya ‘Hara hachi bu’ rifasha abarikoresha kurya gahoro bitonze kugira ngo baze kumenya igihe bagereye ku rugero rwo kurekeraho kurya kuko ngo iyo wiyumvamo ko uhaze ku rugero rwa 80% uba wamaze kuzuza igifu cyawe ariko ntubashe kubyiyumvamo ako kanya.

Gutegereza kwiyumvamo ko uriye ukuzuza igifu ku rugero rwa 100 % bituma ahubwo igifu cyuzura cyane ku buryo kirushywa no kuza gukora akazi kacyo ko gusya ibiryo no gusohoza umumaro kigira mu gihe cy’igogora.

Hagiye hisukiranya ubushakashatsi bwinshi bw’abahanga bugaragaza ko abantu benshi bakunze kurya bakarenza urugero aho Abanyamerika ari bo baza ku isonga, ibi bikaba bituma akenshi abantu bahura n’indwara z’umubyibuho ukabije cyangwa izindi zituma umuntu apfa akenyutse.

Uretse iri hame ryo kuzirikana kutarenza urugero mu gihe umuntu arimo arya, ubwoko bw’indyo umuntu afata na bwo bufite uruhare rukomeye mu gutuma umuntu aramba cyangwa se akenyuka.

Uburyo bwo kurya nk’udatekereza nk’uko abantu bakunze kubivuga ndetse bikanashimangirwa na Dr. Brian Wansik ngo si bwiza kuko buganisha umuntu ku kubura ubuzima akiri muto.

Uyu muganga ashishikariza abantu ko mu gihe cyo kurya bakwitoza umuco w’Abanya-Okinawa ugira uti "Ndumva ntagishonje" aho gukomeza uw’Abanyamerika bagira bati "Ndumva nujuje’’.

Umushakashatsi Dan Buettner nyuma yo kuzenguruka uduce dutandukanye ku Isi tuzwi nka "Blue Zones" tuzwiho kugira abaturage baramba cyane nka Okinawa mu Buyapani, Nicoya muri Costa Rica, Sardinia mu Butaliyani n’ahandi, yagaragaje ko ibiribwa bitajya bipfa kubura ku mafunguro y’abatuye utwo duce, aho umubare munini wabo uhuriza ku binyamusogwe birangajwe imbere n’ibishyimbo byumye, amashaza na soya.

Ibitunguru, indimu n’ibirayi na byo ni amwe mu mafunguro yagaragajwe ko akunda gufasha abatuye muri Blue Zones, bakabaho imyaka igera ku kinyejana.

Kuba aya mafunguro adahenze kandi akunze kuboneka kugeza no ku bantu bafite ubushobozi bworoheje, ngo byagakwiye guha abantu umukoro wo kwita cyane ku mirire yabo aho kwihata ibiryo byiganjemo amavuta bibatera indwara zitandukanye zikabakenyura bakiri bato.

Kurya mu rugero ni kimwe mu bifasha Abayapani kuramba

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .