Igishushanyo cy’ubugeni cyibwe mu ntambara ya kabiri y’isi cyasubijwe ba nyiracyo

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 1 Mata 2021 saa 09:09
Yasuwe :
0 0

Igishushanyo cyakozwe n’umuhanga mu gushushanya, Umufaransa Nicolas Poussin, kikibwa n’abasirikare b’Aba-Nazi mu Ntambara ya Kabiri y’Isi cyasubijwe ba nyiracyo.

Icyo gishushanyo cyibwe mu Bufaransa mu 1944, kijyanwa mu Butaliyani. Gifite uburebure bwa santimetero 150 ku 120.

Icyo gishushanyo cyo mu kinyejana cya 17 kiriho umugabo uvugwa muri Bibiliya witwa Loti aherezwa inzoga n’abakobwa be babiri.

Polisi y’u Butaliyani yatangaje ko nyuma yo kuvumburwa ko cyari kibwe, cyasubijwe nyiracyo.

Iperereza kuri icyo kirego cyo kwibwa ryasubukuwe umwaka ushize, ubwo abakirazwe barimo umukecuru w’imyaka 98 n’umusaza w’imyaka 65 basabaga ko hakorwa irindi perereza.

Cyagaragaye ubwo cyajyanwaga mu imurikagurishwa ry’ibikorwa by’ubugeni mu Buholandi.

Iki gishushanyo cyabonetse nyuma y'imyaka isaga 70 cyibwe mu Bufaransa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .