00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Igihe ukwiriye kumara usinziriye bitewe n’imyaka yawe

Yanditswe na Zigiranyirazo Bajecteur
Kuya 29 Nyakanga 2021 saa 06:54
Yasuwe :
0 0

Birashoboka ko umuntu akanguka mu gitondo yumva yashize amavunane n’ibitotsi ariko yagera mu kazi akongera kwisanga ahunyiza, ibintu bituma abatari bake bahurira ku kwibaza amasaha nyakuri umuntu yakabaye amara asinziriye.

Ubusanzwe abahanga mu by’ubuzima bavuga ko umuntu mukuru yakabaye nibura asinzira hagati y’amasaha arindwi n’icyenda mu ijoro ariko nk’ubushakashatsi bwakozwe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Gukumira Indwara muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, CDC bugaragaza ko nibura umwe mu baturage batatu bo muri icyo gihugu, atabasha kugeza kuri ayo masaha asinziriye.

Dr. Raj Dasgupta, umwarimu wungirije mu Ishami ryigisha Ubuvuzi bw’Ibihaha muri Kaminuza ya California, agaragaza ko nta cyita rusange abantu bakwiye guhurizaho mu kugena umwanya bamara basinziriye ariko ko muri rusange ntawe ukwiye kuryama munsi y’amasaha arindwi ku munsi nubwo ashobora no kwikuba bitewe n’ikigero cy’imyaka afite.

CDC itangaza ko kudasinzira umwanya uhagije birimo ingaruka nyinshi zirimo no kuba umuntu yakenyuka akiri muto, kwibasirwa n’indwara y’umutima, umubyibuho ukabije, diabète ndetse ikanavuga ko umuntu udasinzira bihagije ashobora guhorana ibibazo by’umuhangayiko n’agahinda gakabije.

Ubushakashatsi buheruka bwa Kaminuza ya Oxford buvuga ko byonyine gutakaza umunsi umwe umuntu adasinziriye, byangiza ubuzima bwiza uwabikoze yari asanzwe afite.

Muganga Dasgupta yashyize abana bato, ingimbi n’abangavu ku isonga mu bakwiye kumara umwanya munini basinziriye.

Ati “Bisa n’aho abana b’impinja bamara umunsi wose basinziriye. Mu mwaka wa mbere impinja zisinzira hagati y’amasaha 17 na 20 ku munsi, naho kuva ku mezi ane kugera kuri 12 baba bakeneye nibura amasaha ari hagati ya 14 na 16 yo gusinzira.”

Impuguke mu by’Imitekerereze, Dr. Bhanu Kolla, yavuze ko abana bafite hagati y’umwaka umwe n’itatu, bakwiriye gusinzira amasaha ari hagati ya 11 na 14 ku munsi naho abafite hagati y’itatu n’itanu bagasinzira amasaha 10 kugeza kuri 13.

Uyu muganga yongeyeho ko abana bari hagati y’imyaka itandatu na 12 bagomba gusinzira amasaha icyenda kugera kuri 12 buri munsi.

Ku ngimbi n’abangavu, Dr. Kolla ahuriza na Dasgputa ku kuba bagakwiye gusinzira amasaha ari hagati y’umunani n’icumi ku munsi naho abakuze bagasinzira amasaha icyenda ku munsi mu buryo buhoraho kuko ubwonko bwabo buba bugikura.

Dr. Dasgupta anagira inama abantu bakirutse imvune cyangwa indi ndwara, gusinzira ayo amasaha icyenda kugira ngo ingingo zari zakozweho n’ubwo burwayi zibashe gusubirana neza.

Kolla yavuze ko n’abasheshe akanguhe bakabaye basinzira nibura amasaha arindwi kugeza ku icyenda, nubwo ngo hari abantu bakuru basinzira amasaha ane ku munsi cyangwa munsi yayo kandi ubuzima bwabo bugakomeza gukora uko bisanzwe.

Abantu bagirwa inama yo kugira isaha ihoraho yo kuryama n’iyo kubyuka, kuzimya telefoni n’ibindi bikoresho bitanga urumuri rushobora kubuza gusinzira neza, kwita ku mirire no gukora imyitozo ngororamubiri kugira ngo barusheho kuruhuka neza no gusinzira biziguye.

Inzobere zigaragaza ko nibura buri muntu akwiriye gusinzira amasaha arindwi ku munsi kugira ngo ubuzima bwe bugende neza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .