00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Igifaransa cy’Umwami Charless III imbere ya Macron cyatunguranye mu Bufaransa

Yanditswe na Rosine Ingabire
Kuya 9 June 2024 saa 12:51
Yasuwe :

Si benshi bazi ko Umwami w’u Bwongereza, Charles III ashobora kuvuga neza urundi rurimi hejuru y’Icyongereza gikoreshwa iwabo n’ahandi henshi ku Isi, icyakora yongeye gutungurana ubwo hizihizwaga imyaka 80 ishize u Budage bw’Aba-Nazi butsinzwe.

Kuwa Gatatu tariki 5 Kamena nibwo muri Normandie, mu Majyaruguru ashyira Uburengerazuba bw’u Bufaransa hizihijwe imyaka 80 ishize hatangijwe urugamba rwasize Adolph Hitler n’ingabo za batsinzwe.

Umwami Charless III yari yabukereye mu myambaro ya gisirikare dore ko yahoze mu ngabo z’u Bwongereza. Yari kumwe n’abandi bayobozi bakuru barimo Emmanuel Macron uyobora u Bufaransa.

Ubwo yahabwaga umwanya ngo avuge ijambo riha icyubahiro ingabo z’ibihugu by’u Burayi na Amerika zaguye muri iyo ntambara, Umwami Charles III yavuze mu Gifaransa gitomoye, bamwe baratungurwa.

Nubwo bimeze gutyo, si ubwa mbere Umwami Charles avuze urwo rurimi rwitiriwe ‘Molière’. Muri Nzeri 2023 nabwo yagiye mu Bufaransa, ageza ijambo ku Nteko Ishinga Amategeko y’icyo gihugu mu Gifaransa.

Ururimi rw’Igifaransa mu muryango w’ibwami mu Bwongereza si rushya kuko n’umwamikazi Elisabeth II ari na we nyina wa Charles III, yavugaga urwo rurimi, mu gihe se Philip yabaye mu Bufaransa akiri umwana.

Charles III w’imyaka 75 yize Igifaransa akiri muto, akigishwa n’abakozi b’ibwami ndetse n’abarimu bo mu mashuri abanza.

Bivugwa ko umwamikazi Elisabeth II na nyina bajyaga bifashisha Igifaransa mu gihe bafite amabanga akomeye bashaka kuganira, batifuza ko abandi bantu b’ibwami bayamenya.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .