Kuri uyu wa 2 Mutarama 2023 wari umunsi w’ibyishimo wahurije hamwe MTN Rwanda n’abahoze ari abakozi bayo ndetse n’inshuti z’iki kigo cy’itumanaho cya mbere mu Rwanda, bakina golf mu irushanwa ryiswe Yello Golf Tournament.
Abahize abandi bahawe ibihembo, biba umwanya wo kwidagadura no guhumeka mbere y’uko iminsi y’akazi igaruka, dore ko ibirukuko birambuye bisoza umwaka byo bigeze ku musozo.
Umwe mu batumiwe yari Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda, John Rwagombwa.
Mu mafoto, yagaragaye arimo gukina Billiards, umukino usaba kwitonda no kuboneza neza agapira wifuza gutsinda muri twinshi tuba turi ku meza, kandi ugomba kwinjiza akawe mu mwobo mbere y’uko uho muhatana agutanga.
Umwaka wa 2022 waranzwe n’akazi kenshi kuri Rwangombwa na Banki Nkuru y’u Rwanda by’umwihariko, kuko wagize izamuka ry’ibiciro riri hejuru cyane, ku buryo ryasabaga ingamba zihariye zafatwaga buri gihembwe, bijyanye n’aho ibintu bigeze.
Ibiciro byakomeje kuzamuka aho mu Ugushyingo byageze kuri 21,7%, ndetse iby’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byo byiyongereyeho 45,4%.
BNR yakomeje kugenda ifata ingamba, aho muri uyu mwaka yazamuye inyungu fatizo, iva kuri 4.5% yashyizweho kugira ngo yorohereze abantu kubona amafaranga, ubu imaze kugera kuri 6.5%, mu rwego rwo gushishikariza abantu kuzigama, aho gukoresha amafaraga menshi mu gihe ibiciro bikomeje kuzamuka.
Mu zindi ngamba zatangiye kubahirizwa guhera ku wa 1 Mutarama 2023, ni uko ubwizigame bw’amabanki bugomba kuba 5% nk’uko byari bimeze mbere ya COVID-19, buvuye kuri 4%.
Rwangombwa ayobora BNR kuva ku wa 25 Gashyantare 2013, ubu yenda kuzuza imyaka icumi ayiyobora.
Mu gihe yaba akibyemerewe aracyahari, kuko Itegeko rigenga BNR rigena ko Guverineri na Guverineri Wungirije bashyirwaho kandi bakavanwaho n’iteka rya Perezida. Guverineri na Guverineri Wungirije bamara ku mirimo yabo igihe cy’imyaka itandatu gishobora kongerwa.






TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!