00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gigil, ijambo rishya mu rurimi rw’Icyongereza

Yanditswe na IGIHE
Kuya 27 March 2025 saa 03:06
Yasuwe :

Inkoranyamagambo y’Icyongereza yongewemo ijambo ‘gigil’ rishobora gukoreshwa igihe umuntu ashaka gusobanuro ibyiyumvo atewe no kubona umuntu cyangwa ikintu gifite ubwiza buhebuje.

Mu busanzwe Icyongereza nta jambo cyari gifite umuntu ashobora gukoresha agaragaza ibyishimo bihambaye cyangwa ibyiyumvo bidasanzwe yagize bitewe no kubona umuntu mwiza, nk’umwana w’uruhinja.

Iri jambo ryinjijwe mu nkoranyamagambo y’Icyongereza ya Oxford nyuma yo gutirwa mu rurimi rwo muri Philippines ruzwi nka Tagalog.

Risobanurwa nk’amarangamutima ahambaye ashobora gutuma umuntu anosha umuntu cyangwa ikintu kimuri hafi kubera ubwiza budasanzwe.

Icyongereza cyahawe ijambo rishya rivuga ibinezaneza bizanwa no kubona umuntu mwiza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .