Ibi byatangajwe n’Urwego rushinzwe Isanzure mu Muryango w’Ubumwe bw’u Burayi, ESA, ruhamya ko icyogajuru cya Cosmos-482 cy’Aba-Soviet gishobora kugwira Isi mu masaha ari imbere.
Iki cyogajuru cyoherejwe mu isanzure ku wa 31 Werurwe 1972, cyoherejwe n’itsinda ry’abashakashatsi b’Abarusiya, mu mushinga wo kwiga ku mubumbe wa Venus.
Uyu mushinga wari wiswe ‘Venera’ wari ukubiyemo kohereza ibyogajuru bibiri aribyo Cosmos na Venera 8 kuri Venus.
Venera 8 yabashije kugera kuri uwo mubumbe ariko Cosmos yo yagiriye ibibazo mu kirere inanirwa gukomeza urugendo rwayo cyangwa kugaruka ku Isi.
Umwarimu mu bumenyi bw’isanzure muri Kaminuza ya London, Marek Ziebart, avuga ko ubusanzwe iyo ibice by’icyogajuru bigarutse ku Isi biturikira mu kirere kubera umuyaga.
Gusa asobanura ko iki cyo cyari cyakozwe mu buryo bwihariye kuko cyari cyagenewe kujya ahantu kure.
Yagize ati “Iki kintu gifite ibilo birenga 500, kandi kigeze hafi, rero gishobora kurokoka.”
Akomeza avuga ko ingaruka kiri buteze barazimenya kihageze, kuko ntacyo bakora ngo bakiyobore aho cyagwa.
Yagize ati “Kuba tutabasha kukiyobora ni cyo kintu cy’ingenzi hano, ntabwo twakiyobora aho kigwa ariko nikimanuka turakoresha indebakure na Radar kugira ngo tuhamenye.”
Biteganyijwe ko ibice byacyo bigera ku Isi ku wa 10 Gicurasi 2025.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!