00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Icyogajuru cy’u Burusiya kigiye gushwanyukira ku Isi

Yanditswe na Tuyishimire Umutesi Celine
Kuya 10 May 2025 saa 04:50
Yasuwe :

Icyogajuru cya Aba-Soviet cyari kimaze imyaka 53 mu isanzure bigiye kugwa ku Isi, ariko aho kizagwa n’isaha kizagwaho ntibyamenyekanye .

Ibi byatangajwe n’Urwego rushinzwe Isanzure mu Muryango w’Ubumwe bw’u Burayi, ESA, ruhamya ko icyogajuru cya Cosmos-482 cy’Aba-Soviet gishobora kugwira Isi mu masaha ari imbere.

Iki cyogajuru cyoherejwe mu isanzure ku wa 31 Werurwe 1972, cyoherejwe n’itsinda ry’abashakashatsi b’Abarusiya, mu mushinga wo kwiga ku mubumbe wa Venus.

Uyu mushinga wari wiswe ‘Venera’ wari ukubiyemo kohereza ibyogajuru bibiri aribyo Cosmos na Venera 8 kuri Venus.

Venera 8 yabashije kugera kuri uwo mubumbe ariko Cosmos yo yagiriye ibibazo mu kirere inanirwa gukomeza urugendo rwayo cyangwa kugaruka ku Isi.

Umwarimu mu bumenyi bw’isanzure muri Kaminuza ya London, Marek Ziebart, avuga ko ubusanzwe iyo ibice by’icyogajuru bigarutse ku Isi biturikira mu kirere kubera umuyaga.

Gusa asobanura ko iki cyo cyari cyakozwe mu buryo bwihariye kuko cyari cyagenewe kujya ahantu kure.

Yagize ati “Iki kintu gifite ibilo birenga 500, kandi kigeze hafi, rero gishobora kurokoka.”

Akomeza avuga ko ingaruka kiri buteze barazimenya kihageze, kuko ntacyo bakora ngo bakiyobore aho cyagwa.

Yagize ati “Kuba tutabasha kukiyobora ni cyo kintu cy’ingenzi hano, ntabwo twakiyobora aho kigwa ariko nikimanuka turakoresha indebakure na Radar kugira ngo tuhamenye.”

Biteganyijwe ko ibice byacyo bigera ku Isi ku wa 10 Gicurasi 2025.

Icyogajuru cya Cosmos kigiye kugwa ku Isi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .