Mu 1987 nibwo umushinga wo kubaka iyi nzu watangiye utewe inkunga na Liliane Disney, umugore wa nyakwigendera Walt Elias Disney wapfuye mu 1966, uyu akaba ariwe wagize uruhare mu iterambere rya filime za ‘animation’.
Iyi nyubako yashinzwe mu rwego rwo guha icyubahiro uyu mugabo, nanone witiriwe sosiyete ikora ikanatunganya filime ‘Walt Disney Studio’.
Ni imwe mu nyubako zihambaye mu mujyi wa Los Angeles, ikaba yaratwaye miliyoni 130 z’Amadorali ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Ni inyubako yubatswe hakoresheje ibyuma mu bice byo hanze yayo, imiterere y’ubugeni itangaza benshi iyo bayibonye.
Imbere muri iyi nzu hakozwe mu buryo buri wese aho yicaye aba areba ku ruhimbi.
Walt Disney Concert hall ifite ubushobozi bwo kwakira abantu 2,265 mu birori n’ibitaramo.
Ikunze gukoreshwa mu kwakira ibitaramo by’itsinda ryitwa ‘Los Angeles Philharmonic’, izwiho gukora umuziki w’umwimerere, Jazz, n’indi ikunzwe muri iki gihe.
Iri mu nyubako zikoreshwa mu birori byo gutanga ibihembo bya filime bizwi nka ‘Oscar’, bihemba abitwaye neza mu ruganda rwa sinema ku Isi.




TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!