Abikomozaho, Burke yagize ati “Ibice byacu by’ibanga bishobora kwibasirwa n’umwuma mu bihe by’ubukonje kandi bikaba no ku ruhu rwacu.”
Yakomeje avuga ko hari ikibazo gihambaye cyo kuba abantu batabasha kuvuga kuri iyi ndwara mu buryo bweruye ariko yongera guhamya ko igitsina cy’abagore gishobora kwibasirwa na yo mu gihe cy’ubukonje.
Inzobere zivuga ko igitera iyi ndwara atari ubukonje nyirizina, ahubwo hagaragazwa ko ibikorwa bijyana n’iki gihe ari byo biviramo abagore ubwo burwayi kuko igihe cy’ubukonje n’imvura gisunikira benshi koga amazi ashyushye. Bituma aba bahanga basaba ko hashakwa uburyo bworohereza aba bagore burimo no kuba babona amavuta yizewe yo kwisiga mu myanya y’ibanga yabo.
Nubwo bimeze bityo ariko hari abandi bahanga batemera iby’iyi ndwara, bakavuga ko igitsina cy’umugore kibasha gukora neza ibihe byose hadashingiwe ku bihembwe bigize umwaka nk’uko bishimangirwa na Dr. Jen Gunter uzobereye ibyo kuvura indwara zibasira abagore cyane cyane mu myanya myibarukiro. Uyu azwiho kuba yaranditse igitabo yise “La Bible du Vagin.”
Gunter avuga ko iby’iyi ndwara bishyashyarizwa n’abantu biyemeje kujya bahoza abagore ku nkeke bagamije kubagurisha imiti n’ibicuruzwa byabo bakabumvisha ko bikemura ibibazo byose byibasira igitsina cy’umugore, yaba afite ibyo bibazo cyangwa atabifite.
Bavuga ko kuba umugore yaumagara mu gitsina cye ari ibintu bishobora kubaho ariko bidaterwa no kuba ari mu mpeshyi, mu itumba cyangwa igihe cy’ubukonje, ko ahubwo bishobora guturuka ku bibazo bishingiye ku buzima bwo mu mutwe, umunaniro ukabije cyangwa bigaturuka ku ikoreshwa ry’imiti runaka ishobora kugira ingaruka ku buzima bw’iyo myanya yabo y’ibanga.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!