Justin Bieber yavuze ko imitsi yo mu gutwi kwe n’imitsi yo mu maso ye yibasiwe n’iyo vriusi, bituma igice kimwe cy’isura kimugara.
Yagize ati “Iri jisho rimwe ntirihumbya n’igice kimwe cy’umunwa ntikiva aho kiri."
Abashakashatsi bavuga ko iyo umuntu yarwaye ibihara akiri muto, iyi virusi ya Ramsay Hunt syndrome ishobora gusinzirira mu mubiri, ikazigaragaza nyuma mu isura y’indwara ya Ramsay Hunt. Impamvu yabyo ntabwo abashakashatsi barayimenya.
Mu bimenyetso byayo harimo kumva uburibwe n’uburyaryate mu gutwi ndetse no hanze y’ugutwi umuntu agashaka kwishima cyane, rimwe na rimwe byibasira ururimi n’igisenge cy’umunwa.
Bitewe n’ubu buribwe mu gutwi kw’imbere, abantu bafite ubu burwayi bashobora kugira isereri nyinshi bakazungera, cyangwa bakumva ibintu bisamira cyane mu gutwi.
Indwara ya Ramsay Hunt ishobora no gutuma umuntu atakaza ubushobozi bwo kumvisha ugutwi kwafashwe. Ishobora kandi gutera intege nke, kunanuka mu maso cyangwa kumugara ku ruhande rwibasiwe na virusi nkuko byagendekeye Justin Bieber.
Ibi bishobora gutuma uyirwaye ananirwa gukoresha ijisho, gukoresha imitsi yo mu isura nko gucira umuntu isiri, akananirwa kurya n’ibindi.
Iyo umuntu ari kuvurwa ahabwa imiti nka prednisone kugira ngo igabanye umuriro, kubyimba ndetse n’uburibwe.
Justin Bieber yijeje abafana ko azakira akongera akamera neza kuko kuri ubu ari kuvurwa ndetse agakora n’imyitozo yo mu maso kugira ngo imitsi yongere ikore.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!