00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibyo wamenya kuri Li Auto L9; Imodoka ifite ubwirinzi budasanzwe (Amafoto)

Yanditswe na Mugisha Christian
Kuya 28 May 2024 saa 01:03
Yasuwe :

Ndibuka nkiri kwiga gutwara imodoka nko mu myaka itandatu ishize, hari umunsi ninjiye mu muhanda, imbere yanjye mpita mpasanga ikamyo nini itwaye ibitaka, nkiri kubitekerezaho inyuma yanjye hahita hinjira indi kamyo nayo ipakiye ibitaka byinshi.

Umwarimu wanjye yahise avuga ati ‘yebaba we!’ Nanjye ubwoba si ukuntaha ntangira gutitira, ariko ahita ambwira ngo reka turebe uko twaca kuri iyi y’imbere ku bw’amahirwe biradukundira, nyuma twazirenze atangira kunyumvisha ikigero atinyaho amakamyo apakiye, akavuga ko kuyigenda inyuma no kuyigenda imbere bijya kumera nko kwiyahura.

Ariko icyo gihe iyo nza kuba ndi mu modoka ya ‘Li Auto L9’, njye cyangwa mwarimu wanjye ntitwari kugira ubwo bwoba, kubera ubwirinzi ikoranye.

Iyi modoka yakozwe n’uruganda rwa Li Auto rwo mu Bushinwa mu 2022 ndetse n’iza mbere zitangira kugurishwa muri icyo gihugu mu mpera z’uwo mwaka. Uru ruganda rumenyereweho gukora imodoka zo mu cyiciro cya SUVs zikoresha amashanyarazi gusa.

Birumvikana ko na Li Auto L9, ikoresha amashanyarazi gusa. Ifite ingufu za motero zizwi nka horsepower 490, ikagira izindi za torque nazo za moteri zingana na 620. Izi zose ni ingufu ziha imbaraga nyinshi moteri kugira ngo ikore akazi kayo neza.

Bivuze ko iyi modoka ifite ubushobozi bwo kugenda mu mihanda igoranye cyane cyangwa ihanamye kabone n’ubwo yaba iremerewe cyane [bitewe n’imizigo ifite], kandi ikagenda neza nta kibazo bitewe n’ingufu nyinshi moteri yayo ifite. Umuvuduko wayo ntarenwa ni ibilomatero 180 ku isaha (180 km/h).

Ukandagiye kuri ’accelerator’ amasegonda icyenda gusa, urushinge ruba rwazamutse rukagera mu bilometero 100, bigaragaza ubushobozi ifite bwo gufata umuvuduko mwinshi mu gihe gito, dore ko n’ingufu ziyihutisha zituruka mu mapine yose, ay’imbere n’ay’inyuma.

Li Auto L9, ni ‘automatique’ ikaba yicarwamo n’abantu batandatu. Ifite ubugari bwa metero 1,99, uburebure bwo kuva hasi ujya hejuru bwa metero 1,80 mu gihe ubwo kuva imbere ugana inyuma ari metero 5,21.

Ubwirinzi bwayo ntibusanzwe. Binyuze muri gahunda yashyiriweho gusuzuma umutekano w’imodoka mu Bushinwa, ‘C-NCAP Crash Test’, Li Auto L9, yakorewe isuzuma mu 2023, ihabwa inyenyeri eshanu nk’imodoka ifite ubushobozi budasanzwe bwo kurinda abayirimo.

Hakozwe irindi suzuma iyi modoka ishyirwa inyuma gato y’indi nini izwi nka ‘HOWO’ ipakiye umucanga, hanyuma inyuma yayo haturuka ikamyo nini iri kugendera ku muvuduko wo hejuru iyigonga ihereye inyuma, iyi modoka ntiyakangirika cyane ndetse bigaragara ko umutekano w’abarimo imbere utahungabanye cyane, ibizwi nka ‘Adult Occupant Protection- AOP’.

Ibi ahanini biba kubera icyuma ikozemo gikomeye, ku buryo nubwo yakora impanuka ikomeye byagorana ko yangirika, bigatuma amahirwe y’umutekano w’abayirimo yiyongera.

Hagaragajwe kandi ko Li Auto L9, ifite uburyo bwa ‘Front Assist Collision Prevention- FAP’, bushobora kuyibuza gukora impanuka igonze, ndetse bukaba bwanatuma yihagarika.

Uretse n’ibyo, Li Auto L9 ifite n’ubundi buryo bw’ubwirinzi mu mpanuka zoroheje.

Batiri yayo ya 44.5kWh iyo yuzuye neza ikora urugendo rw’ibilometero 680 ikabona kongera gukenera kongererwa umuriro.

Iyi modoka igaragara neza cyane uyirebeye inyuma
Kimwe n'izindi modoka nyinshi zikorerwa mu Bushinwa, imbere muri iyi modoka harimo ikoranabuhanga rihambaye
Ni imwe mu modoka zikunzwe cyane mu Bushinwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .