Ibyo wamenya kuri Kalashnikov, imbunda yanditse amateka ku Isi (Video)

Yanditswe na Cyprien Niyomwungeri
Kuya 1 Mata 2020 saa 08:19
Yasuwe :
0 0

Ntushobora kuvuga mu buryo byoroshye impamvu imbunda ya AK-47, ifatwa nk’intwaro ya mbere yakunzwe cyane n’abarwanira ubwigenge cyangwa kwibohora, abasirikare n’abacancuro mu mirwano no mu bwicanyi bitewe n’uko yoroshye kuyikoresha, imikorere yizewe n’ubushobozi ifite.

Iyi mbunda yo ku rutugu ifite uburebure bwa santimetero 87, yahanzwe n’Umurusiya Mikhail Kalashnikov, iya mbere ikaba yarakozwe mu 1947, kugeza ubu izibarirwa muri miliyoni 100 zikaba zimaze gukorwa.

Kalashnikov yigeze gutangaza ko gukora iyi mbunda yabitewe n’intambara ya kabiri y’Isi yose yari abonye ko yangije byinshi bityo yifuza guhita ahanga intwaro yoroshye gukoresha kandi izafasha mu kurinda ubusugire bw’igihugu cye.

Mu 1949, AK-47 yabaye intwaro yo kugaba ibitero yifashishwaga cyane n’igisirikare cy’Abasoviyete, gusa nyuma yaje kwemerwa n’ibindi bihugu nyuma y’amasezerano ya Warsaw, bituma ikwirakwira ku Isi yose, iba ikimenyetso cy’impinduramatwara cyane cyane mu bihugu nka Vietnam, Afghanistan, Colombia na Mozambique.

Imbunda ya Kalashnikov ntihenze kuyikora, ni ngufi, itwarika neza, iroroshye kuyikoresha kandi ntigorana mu kuyirashisha. Ikindi kandi ntabwo isaba gutunganywa cyane kandi ikora ahantu hose.

Mu 2007, Kalashnikov yasingije cyane imbunda ye avuga ko irenze iya M-16 y’Abanyamerika.

Yagize ati “Mu ntambara ya Vietnam, abasirikare b’abanyamerika bajugunye imbunda zabo za M-16 bafata AK-47 amasasu yayo bakayakura ku basirikare ba Vietnam bapfuye. Numvise ko abasirikare ba Amerika banayikoresheje muri Iraq kenshi”.

Imbunda ya AK-47, ishobora kugurwa amadolari 50 no munsi yayo cyane cyane muri Afurika. Umuvuduko w’isasu riva mu munwa wa AK-47, uba uri kuri metero 700 ku isegonda. Impuzandengo yo kurasa mu munota umwe ishobora kurasa amasasu 600 kandi ishobora gukora mu buryo bwihuse cyangwa ubwihuse igice (semi-automatique).

AK-47 Kalashnikov yubatswe mu bishushanyo bibiri; imwe ifite bimwe mu bice bikozwe mu giti n’indi ifite ibikoze mu cyuma.

Ni imbunda ifite igice cyakwitwa nk’ububiko cyangwa agasanduku kagenewe kujyamo amasasu gafite ubushobozi bw’agera kuri 30.

Hari kandi igice gituma ugiye kurasa ahitamo niba akoresha uburyo bwihuse ‘automatique’ cyangwa ubwihuse gake ‘semi-automatique’.

Ikindi gice ni imbarutso. Imbarutso ya AK-47 yakuwe mu gihangano cy’uwakoraga imbunda zirwanishwa n’abasirikare bo ku butaka, John C. Garand, ari nawe wahanze M1 ndetse n’icy’Umudage, wakoraga imbunda Hugo Schmeisser.

Hari inyakira (receiver), iki ni igice gikomeye ku mbunda kuko giherereyemo ibijyanye byose n’imikorere yayo yaba kwakira amasasu, kuyohereza mu kindi gice n’ibindi. Hari igice cyongerera umuvuduko isasu, ikiriha ingufu nyinshi n’igice cy’ubwirinzi.

Imbunda ya AK-47 irasa isasu rifite ibipimo bya milimetero 7.62 x 39. Ishobora kurasa inshuro hagati ya 20 na 30 mbere y’uko utangira kuyumva ku rutugu rwawe. Ifite kandi ubushobozi bwo kurasa muri metero hagati ya 300 na 400.

Iyi mbunda itwarika ku buryo bworoshye kuko ipima ibilo 3.47 igihe nta masasu arimo. Iyo yuzuye amasasu ipima ibilo 4.78. Igice cyayo kinyuramo isasu mbere yo kurekurwa gipima uburebure bwa santimetero 40.6.

Iyi mbunda ya Kalashnikov ni imwe mu mbunda zikoreshwa cyane ku Isi, aho izibarirwa kuri miliyoni 72 ziri hirya no hino mu bihugu bibarirwa mu 100. Ikundirwa cyane kuba yihanganira ibihe bibi byose nk’imvura, izuba ryinshi, ubukonje bukabije n’ibindi.

Amateka yerekana ko ibisasu bya kirimbuzi Amerika byatewe i Hiroshima na Nagasaki mu 1945, bibarwa ko byahitanye abagera ku 200 000, ariko imbunda ya Kalashnikov, bivugwa ko ari yo imaze kwica benshi kuko yahitanye ababarirwa muri za miliyoni nyinshi hirya no hino ku Isi.

Imbunda ya AK-47 iri mu zikoreshwa hirya no hino ku Isi
Ni imbunda ikunzwe kubera impamvu nyinshi zirimo kuba yoroshye kuyikoresha n'ibindi
Hari ifite ibice bigizwe n'ibiti n'iyindi ifite ibice bigizwe n'ibyuma
Kalashnikov wakoze AK-47 ikaza no kumwitirirwa ntiyahwemye kuyisingiza
Ni imbunda yanditse amateka ku rugamba

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .