00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibyo wamenya kuri Capoeira, gakondo y’Abanya-Bresil ivanze imbyino n’imikino njyarugamba

Yanditswe na Zigiranyirazo Bajecteur
Kuya 10 Ugushyingo 2022 saa 01:53
Yasuwe :

Umuco w’igihugu cya Brésil ukomatanyirije mu rusobe rw’imigeri, imbyino zizwi nka “Samba”, umupira w’amaguru n’imikino njyarugamba ndetse usanga hirya no hino ku Isi, kugera no mu bihugu bya Afurika y’Uburasirazuba, hari bamwe bagiye babyiruka bumva ijambo “Kapowera” (capoeira) bagahita bumva iki gihugu cyo mu majyepfo ya Amerika.

Ikinyamakuru Today gitangaza ko Capoeira ifatwa nk’ishema n’umurage bya Brésil, ikarenga aho ikanafatwa nk’ubuhanzi bujyana n’imbamutima kandi ntisigane n’imbyino, umuziki n’imikino njyarugamba.

Yavumbuwe n’abacakara mu ntangiriro z’ikinyejana cya 16 nk’uburyo bihishagamo, bakabwifashisha mu kurwana, ariko bakabikora mu gihe cy’imyiyereko y’imbyino, gusa nyuma mu 1888 byaje gutangazwa ko iyi siporo itemewe kandi inyuranyije n’amategeko.

Muri iki gihe bwo, ifatwa nk’ubuhanzi bw’agahebuzo bukora ku marangamutima ya benshi nyuma yo kugarurwa mu yindi shusho n’uwitwa Manuel dos Reis Machado wamenyekanye cyane nka Mestre Bimba mu myaka ya 1930.

Mu gihe cya vuba mu 1988 yaje kuvugururwa na José Tadeu Carneiro Cardoso, uzwi nka Mestre Camisa (Mwalimu Camisa) wanahise ashinga umuryango n’ishuri rya Abadà-Capoeira.

Bamwe mu banyeshuri ba Mwalimu Camisa, barimo Morcego na we ubu wamaze kuba umwigisha wa Capoeira, ashimangira ko “capoeira ari byose mu buhanzi.”

Imyiyereko ya Capoeira ikunda gukorwa hacurangwa ibikoresho gakondo birimo imiduri n’ingoma kandi bikajyana n’amajwi y’abantu mu mbyino n’amashyi, hanyuma abantu bakagenda biyereka mu buhanga bwabo aho bashyira ibiganza hasi hanyuma bakajya batera imigeri mu kirere bizengurutsa banyuranamo ku buryo ubireba abona binogeye ijisho.

Iyi siporo yamaze kwagukira no ku yindi migabane nk’u Burayi na Aziya, amateka agaragaza ko igicumbi cyayo nyirizina ari ku mugabane wa Afurika mu gihugu cya Angola mu muco w’abenegihugu uzwi nka “engolo” waje kuvamo uburyo abacakara bashoboraga kwifashisha bagerageza kurokoka ikiboko cy’abakoloni igihe babaga bohereje abacanshuro babo gufata abo birabura.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .