00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibyo wamenya ku ngengabihe ishaje kurusha izindi zabayeho yavumbuwe muri Turikiya

Yanditswe na Nshuti Hamza
Kuya 10 August 2024 saa 07:14
Yasuwe :

Ubushakashatsi bwagaragaje ko ingengabihe (calendar) yashushanyijwe ku nkingi y’ibuye ryo muri Turikiya mu myaka 13,000 ishize ishobora kuba ari yo ishaje kurusha izindi zabayeho ku Isi, zifatiye ku Kwezi n’Izuba.

Abashakashatsi batekereza ko iyo ngengabihe yaba yarashushanyijwe mu kubika aamakuru y’ikinonko cyo mu Isanzure (comet) cyagonze Isi bigateza ibibazo bikomeye birimo imihindagurikire y’ibihe.

Igaragaza ibyiciro (phases) by’Izuba, Ukwezi, n’amatsinda y’inyenyeri (constellations).

Abahanga mu by’ibisigaratongo bavumbuye iyo ngengabihe mu Majyejyepfo ya Turikiya, kuri site ya Göbekli Tepe izwiho kugira amasinagogi menshi arimo ibishushanyo bya kera.

Ubushakashatsi bwabo babumuritse mu Kinyamakuru Time and Mind mu mpera za Nyakanga 2024.

Bugaragaza ko iyo ngengengabihe ishushanyije ku nkingi igizwe n’ibimenyetso 365 bishushanyije mu nyuguti ya ‘V’.

Abo bashakashatsi batekereje ko buri ‘V’ yaba isobanuye umunsi umwe, hanyuma indangabihe yose bakabona ko igaragaraho amezi 12 arengaho iminsi 11.

Uretse izo ‘V’, kuri iyo ngengabihe hagaragaraho n’ikimenyetso gishushanyije nk’inyoni gifite inyuguti ya ‘V’ ikizengurutse mu ijosi.

Abashakashatsi batekereje ko bisobanuye igihe umunsi wabaye muremure cyangwa mugufi mu mpeshyi y’uwo mwaka (solstice).

Ibyo bishushanyo bitekerezwa ko byakozwe mu myaka 10,850 mbere y’Ivuka rya Yezu, ngo bwari uburyo bwo kubika amakuru y’ikinonko cyo mu Isanzure cyagonze Isi muri ibyo bihe.

Ngo byerekana ko abantu bariho icyo gihe bashoboraga kubika amakuru y’ibyo babona mu Isanzure bakoresheje ingengabihe.

Umwe muri abo bashakashasti wigisha muri Kaminuza ya Edinburgh, yagize ati “Bigaragara ko abari batuye Göbekli Tepe bari bafite ubushake bwo kugenzura ibibera mu kirere, ibintu bikwiye kwitegwa kubera uko Isi bari batuye icyo gihe yagizweho ingaruka no kugongwa n’ikinonko.”

Akomeza asobanura ko uko kuba ikinonko cyaragonze Isi ngo byaba byaratumye habaho iyobokamana rishya, ndetse hakarushaho gushyirwa imbaraga mu buhinzi kugira ngo abantu bahangane n’ubukonje bwari buhari.

Uko kuba baragerageje kubika ibyabaye mu nyandiko, ngo bishobora kuba byarabaye intambwe za mbere zo guteza imbere umuco wo kwandika mu binyagihumbi byakurikiyeho.

Iyi ngengabihe yavumbuwe muri Turikiya ifatwa nk'aho ari yo ishaje mu zabayeho ku Isi zishingiye ku Izuba n'Ukwezi.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .