00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibyo wamenya ku minsi y’ikiruhuko rusange iteganyijwe mu mwaka

Yanditswe na IGIHE
Kuya 22 Ukwakira 2022 saa 05:17
Yasuwe :

Nibura iminsi 15 ku mwaka yagenwe nk’ibiruhuko rusange ku bakozi ba leta nk’uko iteka rishya rya Perezida ryo ku wa 19 Ukwakira 2022 ribigena.

Uretse ku wa 07 Mata, Umunsi wo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, iyo umunsi w’ikiruhuko rusange uhuriranye n’umunsi w’impera y’icyumweru, umunsi w’akazi ukurikiraho uba umunsi w’ikiruhuko rusange.

Iyo iminsi ibiri y’ikiruhuko rusange ikurikiranye ihuriranye n’iminsi y’impera y’icyumweru, iyo minsi y’ikiruhuko rusange yombi ibumbirwa mu munsi umwe w’ikiruhuko rusange ku munsi w’akazi ukurikiraho.

Icyakora, iyo iminsi ibiri y’ikiruhuko rusange ikurikiranye ihuye n’iminsi y’impera y’icyumweru, umunsi ukurikiyeho w’akazi na wo ukaba ari umunsi w’ikiruhuko rusange, iyo minsi y’ikiruhuko rusange yose ibumbirwa mu munsi umwe w’ikiruhuko rusange kigafatwa kuri uwo munsi w’akazi wabaye uw’ikiruhuko rusange.

Iyo iminsi ibiri y’ikiruhuko rusange ihuriranye, umunsi ukurikiraho w’akazi uba ikiruhuko rusange mu rwego rwo gusimbura umwe muri iyo minsi ibiri y’ikiruhuko rusange yahuriranye.

Iminsi y’ikiruhuko rusange

 Ku wa 1 Mutarama: Ubunani

 Ku wa 02 Mutarama: Umunsi ukurikira Ubunani

 Ku wa 01 Gashyantare: Umunsi w’Intwari

 Umunsi wa Gatanu Mutagatifu

 Ku wa mbere wa Pasika

 Ku wa 07 Mata: Umunsi wo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

 Ku wa 01 Gicurasi: Umunsi Mukuru w’Umurimo

 Ku wa 01 Nyakanga: Umunsi w’Ubwigenge

 Ku wa 04 Nyakanga: Umunsi wo Kwibohora

 Ku wa Gatanu w’icyumweru cya mbere cya Kanama: Umunsi w’Umuganura

 Ku wa 15 Kanama: Ijyanwa mu Ijuru rya Bikiramariya

 Ku wa 25 Ukuboza: Noheli

 Ku wa 26 Ukuboza: Umunsi ukurikira Noheli

 EID EL FITR: itariki itangazwa buri mwaka n’Umuryango w’Abyisilamu mu Rwanda

 EID AL-ADHA: itariki itangazwa buri mwaka n’Umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda.

Ku wa 15 Kanama ku Munsi hizihizwaho Ijyanwa mu Ijuru rya Bikira Mariya abakirisitu Gatolika bakorera urugendo nyobokamana i Kibeho

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .