00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibyo wamenya ku mateka yihariye ya Kuwait

Yanditswe na Zigiranyirazo Bajecteur
Kuya 5 Ukuboza 2017 saa 10:21
Yasuwe :
0 0

Kuwait ni igihugu kiganjemo umubare munini w’abayisilamu, giherereye mu Burengerazuba bwa Aziya hafi y’ikigobe cya Perse, gifite amateka yihariye kuva ku myemerere n’imibereho y’abagituye.

Iki gihugu gifite ubuso bwa 17,820 km², gihana imbibi na Iraq na Arabie Saoudite. Imibare yo mu 2016 igaragaza ko Kuwait ituwe n’abaturage miliyoni 4.2, muri bo miliyoni 1,3 bakomoka mu gihugu mu gihe abagera kuri miliyoni 2.9 (bagize 70% y’abaturage bose) batahavukiye.

Mu bijyanye n’imyemerere, abaturage b’iki gihugu benshi babarizwa mu idini ya Islam n’ubwo nta mibare ifatika ihari bivugwa ko hagati ya 60-70% ari aba-Sunni mu gihe abari hagati ya 30-40% babarizwa mu ba-Shia.

Abatuye iki gihugu bakoresha indimi zirimo Icyarabu mu gihe ama- Dinar ariyo bakoresha nk’ifaranga ryabo.

Kuwait ifite ubukungu buri hejuru ndetse ama-dinar ni yo afite agaciro kari hejuru ugereranyije n’amadolari, ama- Euro, ama- yen n’ayandi.

Imibare ya Banki y’Isi yo mu 2015 igaragaza ko umusaruro umuturage umwe yinjiza ku mwaka (GDP per capita) muri Kuwait ungana n’amadorali ya Amerika 28,975.40.

Amwe mu mateka yihariye kuri Kuwait:

-  Kugera mu 1962, Kuwait yizihizaga Umunsi Mukuru w’ubwigenge ku wa 19 Kamena ariko byaje guhinduka kuva mu 1963 byimurirwa ku wa 25 Gashyantare mu rwego rwo kwirinda ubushyuhe bwinshi buba buri muri icyo gihugu muri Kamena bukababuza kwizihiza ibirori byabo baryohewe.

-  Iya 25 Gashyantare ni umunsi watoranyijwe kuko wanahuriranaga n’isabukuru y’amavuko ya Sheikh Abdullah waramukijwe iteka ryo kuyobora Kuwait mu 1950 akayigeza ku bwigenge mu 1961. Uyu ni na we wari umugaba mukuru w’ingabo w’icyo gihugu. Ku wa 26 Gashyantare 2011 ni umunsi ingabo za Iraq zakubitwaga inshuro n’Abanya-Kuwait bakanahita babakura ku butaka bw’icyo gihugu.

-  Kuwait iza ku mwanya wa gatanu mu bihugu bikungahaye ku bikomoka kuri peteroli. Ibigega bya peterori muri iki gihugu byavumbuwe mu 1938. Kuva mu 1946 kugeza mu 1982, igihugu cyariyubatse mu buryo bwihuse.

Mu 1990 Kuwait yigaruriwe na Iraq yayoborwaga na Saddam Hussein, anayita intara ya 19 mu zigize igihugu cye ariko iza gusubirana agahenge mu 1991 ari nacyo gihe yongeye gutangira kwiyubaka mu by’ubukungu n’ibikorwaremezo.

-  Icyanira ni inyoni ihabwa agaciro gakomeye mu gihugu cya Kuwait nk’ikimenyetso cy’imbaraga ndetse n’icyubahiro.

-  Buri kintu cy’ikigore muri Kuwait nibura kiba gifite ibigabo bigera kuri 1.43.

-  Mu 2006, Kuwait yabaye igihugu cya mbere gitangije imikino y’amasiganwa y’ingamiya hifashishijwe robots.

-  Kuwait yatsindiye imidali ibiri y’umuringa mu mikino ya Olympiques yabaye mu 2000 bayikesheje Fehaid Al-Dehani wagaragaje ubuhanga mu kumasha.

-  Kuwait ni cyo gihugu rukumbi kidafite amasoko y’amazi, ibiyaga cyangwa se ibidendezi karemano nyamara mu 2005 cyiyujurije ikibuga cya Golf cy’akataraboneka kigizwe n’ubwatsi butoshye.

-  Kurya, kunywa, gucuranga no kubyina imiziki y’imizindaro kirazira kikaziririzwa muri Kuwait cyane ku manywa mu gihe cy’Igisibo cy’Ukwezi kwa Ramadhan

Kuwait City, Umurwa Mukuru wa Kuwait mu masaha y'ijoro

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .