Kugira inzozi mbi ntabwo bihuriweho n’abantu bose nk’uko bigaragazwa na “Sleep Education” aho nko muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ababarirwa hagati ya 50% na 85% bavuga ko rimwe na rimwe bagira inzozi mbi.
Ku rundi ruhande, abandi bagera kuri 5% muri icyo gihugu bo bavuga ko bahora muri ubwo buzima bw’inzozi mbi buri uko batoye agatotsi, ibintu binafatwa nk’indwara izwi nka “nightmare disorder” cyangwa bikabaviramo “parasomnia” itera umuntu usinziriye gukora ibikorwa bitandukanye birimo no kuvuga ku buryo abandi bashobora gukeka ko ari maso ariko mu by’ukuri atari ko biri.
Zimwe mu mpamvu zitangwa nk’izishobora gutera umuntu kugira inzozi mbi, harimo kuba ufite uburwayi butera kugira umuriro mwinshi, umuhangayiko, gusinzira nabi cyangwa bigaturuka ku kuba umuntu yarebye filimi ziteye ubwoba.
Mu buhamya bwatanzwe na Gemma Simpson usanzwe wiga amasomo ajyanye n’imitekerereze, yavuze ko yamaze imyaka irenga 10 afite ikibazo cyo kurota inzozi mbi ku buryo nta joro ryapfaga kwijyana bikanamwicira umunsi ukurikiyeho kuko atabaga yabashije gusinzira neza mu ijoro.
Yagize ati “nyuma yo kurota nabi ntiwongera gusinzira neza. Narotaga papa ari kunkubitisha inkoni y’icyuma… hari n’ubwo narotaga ndimo ndatotezwa nkanakorerwa ihohotera.”
Kurota inzozi mbi bishobora kuviramo umuntu kujya ahorana ubwoba n’uburakari, umuhangayiko, kutabasha kwigenzura, kumva ubihiwe n’ibindi byiyumvo bitari byiza.
Imibare inagaragaza ko abana bari hagati y’imyaka itatu n’itandatu bibasirwa cyane n’inzozi mbi ku buryo abagera kuri 50% bo banakangura ababyeyi babo kubera ubwoba, icyakora ngo bigenda bigabanuka kugeza igihe umwana agejeje ku myaka 10 nubwo hari bake bagera mu myaka y’ubugimbi n’ubwangavu bakigira izo nzozi.
Kugira ngo umuganga abe yabasha kugufasha kwigobotora ikibazo cyo guhora urota inzozi mbi, bisaba ko amenya igihe byatangiriye kukubaho, inshuro bikubaho mu ijoro, ubwoko bw’inzozi mbi ukunda kugira ndetse ukanamufasha kumenya ubwoko bw’imiti umaze iminsi ufata cyangwa iyo wakoresheje mu gihe cy’ahashize.
Kuganirizwa no guhabwa inama ni byo biza ku isonga mu bishobora gufasha umuntu guca ukubiri n’iki kibazo ndetse uhura nacyo anagirwa inama yo kugerageza kujya arotorera abandi inzozi ze ku manywa mu gihe ababyeyi bo bagirwa inama yo kwita ku bana no kubabwira ko abana n’abantu bakuru bose bashobora kugira inzozi mbi, bakabahumuriza cyangwa bakegera umuganga w’abana igihe babona byafashe intera.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!