Icyakora abantu benshi bagorwa no kubona impano baha abo bakunda bitewe n’uko bumva impano igomba kuba ari cya kintu gihenze, cyangwa batazi icyo batanga ngo uyigenewe yishime.
Mbere yo gutanga impano jya ubanza umenye uwo ugiye kuyiha n’igitumye uyimugenera.
Impano ntabwo ari igikoresho cyo kwerekana ubushobozi bwawe ahubwo ni urwibutso ruzahora rwibutsa uwo wayihaye umubano wanyu yaba ari inshuti cyangwa umuvandimwe.
Si ngobwa ko impano yawe iba ihenze cyane birengeje ubushobozi bwawe, n’impano nto y’amafaranga make ishobora kunezeza abo ukunda bitewe n’icyo wari ugambiriye.
Ugomba kwita ku byo uwo ushaka guha impano akunda, ukanamumenya we ubwe, ukamenya icyo akeneye n’icyo yifuza.
Bigufasha kumenya aho utanga impano kandi ukamenya iyamunezeza kurusha izindi kandi ukabikora mu bushobozi bwawe.
Mu guhitamo impano ushobora gutoranya izikoresheje, aha twavuga nk’ibishushanyo (paintings), ibikombe byanditseho cyangwa biriho amafoto y’uwo wabigeneye ‘cadres’ zirimo amafoto, udukomo n’imikufi byanditseho wenda amazina y’uwo ushaka guha impano cyangwa ikindi kintu runaka bazahora bibuka nk’amatariki runaka yabashimishije n’ibindi.
Turi mu Isi iri gutera imbere mu ikoranabuhanga ku muvuduko uri hejuru.
Bivuze ko hari ibikoresho by’ikoranabuhanga dukenera buri munsi, nk’amasaha agezweho, amatelefone agezweho, amasaha agezweho ‘ecouteurs’ zigezweho, mudasobwa, televisiziyo n’ibindi ariko biba bigoye ko umuntu ayigondera cyangwa ataragihaye umwanya.
Umuguriye kimwe muri icyo gikoresho ni ukuri ntabwo ibyo bihe yazabyibagirwa. Icyo uba usabwa ni kumenya icyo akeneye kurusha ibindi kandi yakwishimira.
Hari ibikoresho umuntu aba atazi ko akeneye ariko byatuma aho atuye hasa neza cyangwa bimworohereza imirimo yo mu rugo nk’ibikoresho byo mu gikoni cyangwa ku meza nk’amasorori, amasahane, imashini zikora imitobe, izikora ikawa n’ibindi, imitako yo mu nzu, imibavu n’ibindi. Ni ibintu byereka umuntu ko wamutekerejeho.
Niba uwo uha impano ari umukobwa cyangwa umugore ugomba kumenya ko ari abantu bakunda gusa neza no kwiyitaho.
Mu mpano wabagenera ntukwiye kwibagirwamo ibikoresho by’ubwiza nk’amavuta yita ku ruhu, ibikoresho byo kwita ku musatsi nk’amavuta yo mu mutwe, ibisokozo bigezweho imashini yumutsa umusatsi, n’ibindi.
Kuko iminsi mikuru ijyana no kurimba no gusa neza, imyenda n’inkweto ni zimwe mu mpano zashimisha uwo ukunda bigendanye n’ibyo akunda.
Abana ni abantu batagoye icyo wabaha cyose baranyurwa. Wabaha nk’ ibikinisho, ibikoresho byo gushushanyisha nk’amakaye yo gushushanyirizamo, amakaramu y’ibiti y’amabara, ikiramu z’ibiti, imashini zibaho imikino y’amabana n’ibindi.
Impano ntabwo ari ibifatika gusa, ushobora no kumugenera impano atari bufatishe amaboko ye ariko azahora yibuka, nko kumwishyurira ishuri mu gihe runaka, inzu, ifatabuguzi muri ‘gym’ cyangwa mu isomero, kumujyana ahantu yahoraga yifuza kujya ariko yarabuze uko ajyayo, n’ibindi bishobora gutuma uwabihawe ahora agufata nk’inkingi mwamba mu buzima bwe.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!