00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibyo umukobwa akwiriye kwigengesera mu gihe yasohokanye n’umusore

Yanditswe na Uwase Divine
Kuya 21 January 2022 saa 01:52
Yasuwe :

Uko tugaragara bigira uruhare runini ku buryo abandi badufata. Hari imvugo y’uko uko umuntu umwiyeretse ku nshuro ya mbere ari ko agufata ubuzima bwe bwose.

Ni ibintu bikunze kugora abantu muri iyi minsi cyane cyane urubyiruko, gutandukanya uko rugomba kwitwara bitewe n’aho ruri kugira ngo abo bahuye bwa mbere bagire ishusho nziza batahana, bibafashe no mu gihe kiri imbere.

Mu gihe ufitanye gahunda n’umuntu musohokanye, hari ibintu byinshi by’ingenzi uba ukwiriye kwitaho byagufasha umunsi wawe ukagenda neza cyangwa igihe uri bumarane n’uwo muri kumwe ntakunyuzemo ijisho.

Mbere na mbere, kugira ngo wongere amahirwe yo kugirana ibihe byiza n’uwo mugiye gusangira, ni byiza kwambara umwambaro utuma wumva wifitiye icyizere.

Ibyo bituma muganira wisanzuye nta soni cyangwa ipfunwe ry’uko ari bugufate, kuko uba wabanje kubitekerezaho mbere.

Ni byiza kwirinda kwambara amabara ashashagirana cyane nk’umuhondo, icyatsi cyangwa umwenda w’amabara menshi.

Ushobora guhitamo nk’umwenda w’umukara, umwenda utukura cyangwa irindi bara ryijimye. Ku mukobwa biba byiza iyo ari ikanzu. Ishobora kuba yaba ngufi ariko bidakabije ku buryo urangaza uwo mwasohokanye cyangwa se abandi bakakurangarira bikaba byamutera ipfunwe.

Urubuga wa sosiyete ikora imyenda, Southern Tide yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ruvuga ko ikanzu nk’iyo biba byiza iyo iringaniye kandi itarangaye cyane ariko nanone itagupfutse.

Ku munsi nk’uwo wasohokanye n’umuntu kandi, ni byiza kwambara inkweto zifite uburebure budakabije ku buryo kugenda bitakuvuna.

Mu bijyanye na makeup, wirinda kwisiga ibintu byinshi bishobora kuguhindura cyane. Biba byiza iyo wisize ibiringaniye ubwiza bwawe karemano bukagaragara.

Mu gihe uwo mwasohokanye akubajije ifunguro ufata, wirinda gutuma ibintu byinshi kuko ari ukwangiza. Binashobora gutuma uwo mwasohokanye agufata nk’ushaka kumurya gusa, akaba yahita ahindura uburyo yagufataga n’imigambi miremire yari agufiteho cyangwa wari umufiteho igahagarara.

Ikindi ni uko gusaba ibyo kwiyakira bihenze, bishobora kumugaragaza nabi kuko ntuba uzi uko umufuka we ungana. Ibaze usabye ibihenze cyane akananirwa kubyishyura? Nubwo yaba asebye, na we mwasohokanye nta shema uhakura.

Bibaye byiza cyangwa bishoboka, wamusaba kugufasha akaba yaguhitiramo kuko areba ibyo yabasha kwishyura.

Niba kandi akubajije icyo ufata, ni byiza gusaba ibyo umenyereye cyangwa ibyo uzi kugira ngo bitaza kukunanira ugaseba cyangwa ukamusebya.

Ni byiza kwitwararika mu gihe wasohokanye n'umuntu by'umwihariko umukunzi cyangwa uwo muteganya kugirana umubano wihariye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .