00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibyo ukwiye kwitaho nyuma yo kurenza imyaka 50

Yanditswe na Zigiranyirazo Bajecteur
Kuya 19 Kamena 2021 saa 10:59
Yasuwe :
0 0

Abasheshe akanguhe batangiye kugana izabukuru, bakunze kwibasirwa n’uruhuri rw’indwara zinyuranye bigatuma bahorana impungenge ku buzima bw’uko ejo habo hazamera. Inzobere mu by’ubuzima zagaragaje ibintu bitanu abamaze kugera hejuru y’imyaka 50 batagomba gukora kugira ngo babashe kugira amagara mazima.

Kwita ku mirire no gukora imyitozo ngororamubiri bikunze kuza ku isonga mu gihe abantu baganira ku byakorwa ngo ugana izabukuru arusheho kugira ubuzima buzira umuze, ariko urubuga rwa ‘eatthis.com’ binyuze mu nzobere mu by’ubuzima rwahishuye ibintu abo bantu bakwiye kwirinda gukora mu gihe bageze muri iyo myaka.

Kwisuzumisha bihoraho

Abagejeje imyaka 50 bakunda guhura n’impamvu zinyuranye zituma bakorerwa ibizamini byo gusuzuma indwara ya kanseri. Uburyo bwiza bwo kwirinda izi ndwara zikunze gushyira iherezo ku buzima bw’abantu ni ukuzivumbura hakiri kare.

Abaganga bagira inama abantu gukoresha kare isuzuma ry’isukari iri mu mubiri, umuvuduko w’amaraso, kunyuzwa mu cyuma bagasuzuma mu gituza ndetse no gusuzuma kare udusabo tw’intanga, igifu n’amara hakirirwa ko indwara ya kanseri yamenyekana yamaze kugera ku rugero rukabije.

Gusinzira bihagije

Gusinzira neza ni ingenzi kugira ngo umuntu agire ubuzima bwiza anarambe. Kudasinzira neza biba intandaro y’indwara zitandukanye zirimo kugira umubyibuho ukabije, kanseri, indwara y’umutima, agahinda gakabije n’izindi.

Inzobere zigaragaza ko mu gihe umuntu asinziriye, ari wo mwanya mwiza wo kwiyubaka k’umubiri, kujugunya uburozi n’ubumara bishobora kuba byawinjiriye biturutse mu bimera cyangwa ku nyamaswa, ndetse no gusana ingingo z’umubiri ziba zangiritse, bakaboneraho kugira abantu inama yo gusinzira nibura amasaha arindwi kugera ku icyenda mu ijoro.

Mu gihe umuntu ari kugorwa no kubona ibitotsi, akwiye gushaka muganga vuba akamugira inama zirimo kugabanya gusinzira ku manywa, kugabanya ikawa anywa, kongera imyitozo ngororamubiri, no kuganira ku bimuhangayikisha cyangwa ibimutera agahinda gakabije.

Gukora imyitozo ngororamibiri

Imyitozo isaba imbaraga ifasha cyane mu kwiyubaka k’umubiri no gutakaza ibiro ku babyifuza. Nyuma y’imyaka 50, ibi biba ingirakamaro ku buzima bwiza bw’amagufwa.

Abahanga mu by’ubuzima, bajya inama yo gukora imyitozo ngororamubiri y’imbaraga nibura kabiri mu cyumweru, kugira ngo umuntu arusheho gukomeza amagufwa ye.

Kwita ku menyo

Impamvu nyamukuru yo kwirinda icyatuma uhura n’uburwayi bw’amenyo mu gihe urengeje imyaka 50, ni uko iyi ndwara igira ingaruka mbi ku ishinya, amaguwa yo mu kanwa ndetse n’inyama zaho, bigatuma umuntu ashobora gukuka amenyo aho, kandi ubushakashatsi bugaragaza ko uwayakutse muri iyo myaka, agira ibyago byinshi byo kurwara umutima, guturika k’udutsi tw’ubwonko ndetse na diyabete.

Ni byiza guhura na muganga w’amenyo mu buryo buhoraho hakiri kare mbere y’uko umuntu agera muri iriya myaka, kugira ngo yirinde impamvu zatuma amukenera kenshi mu gihe asatira izabukuru.

Kwita ku bibazo byo mu mutwe

Ibibazo by’uburwayi bwo mu mutwe nko guhangayika no kugira agahinda gakabije, bishobora kwadukira umuntu usheshe akanguhe kabone n’ubwo yaba atari yarigeze ahura na byo mu buto bwe.

Mu gihe wisanze uri kugira uburakari bwinshi, umunaniro cyangwa kubura ibitotsi, usabwa vuba guhura na muganga akagufasha, kandi ukagerageza kubona impamvu zatuma useka, binyuze mu gukora ibintu bigushimisha ndetse no kuganira n’inshuti n’umuryango.

Guseka bifasha umuntu kugira ubuzima bwiza, bikamufasha guhumeka neza ndetse nk’uko abahanga babigaragaza, bituma umuntu agira imikorere myiza y’umutima, ibihaha, imikaya n’ubwonko.

Guseka kandi bigaragazwa nk’iby’umumaro munini mu kongera ubudahangarwa bw’umubiri, kugabanya ububabare no gutuma umuntu yiyumva neza.

Siporo ifasha abantu kugira ubuzima bwiza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .