Kubira ibyuya mu gihe cy’ikorwa ry’imibonano mpuzabitsina rero ngo ntacyo bitwaye, ntibinakwiye gutungura umuntu kandi ngo ni na byiza, icyakora abantu bagirwa inama yo kuzirikana isuku ku buryo bashobora gutegura udutambaro twabugenewe two kwihanaguza ibyunzwe dore ko kwisanga wabibize muri icyo gikorwa bifite inyungu zitandukanye nk’uko bigaragazwa na latestly.com.
Bifasha gutwika ibinure no kugabanya isukari nyinshi mu mubiri
Si ibintu abantu benshi basanzwe bamenyereye ko igikorwa cy’imibonano mpuzabitsina gishobora gufasha mu kugabanya isukari mu mubiri no gutwika ibinure bikagabanuka ariko burya iki gikorwa ngo ntaho gitaniye no gukora imyitozo ngororangingo kuko cyongera ubushyuhe mu mubiri, kikazamura urwego rwo gutera k’umutima ari na yo mpamvu abakirimo bashobora kwisanga babize ibyunzwe.
Bakomeza bavuga ko mu gihe wagize ubunebwe bwo kujya mu nzu zikorerwamo imyitozo ngororamubiri, ushobora gukorera mu rugo uwo wo gutera akabariro kandi ukungukirwa nk’uwagiye muri izo nzu (Gym) ndetse ngo ukanagerekaho iryo shimishamubiri rinakora ku marangamutima.
Raporo zitandukanye zigaragaza ko kubira ibyunzwe no kurya ibintu bimwe na bimwe nk’inkeri, inzuzi z’ibihaza cyangwa ifu yabyo; bituma urushaho kugira ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina bikanagufasha kumererwa neza mu buzima.
Iyo ubikoze wirinda kunywa itabi no kunywa cyane ibisindisha kandi ukanagabanya kurya inyama zitukura ari na ko abagabo bakangurirwa kurya inyanya cyane kuko bibafasha mu gutuma intangangabo zimera neza.
Kubira ibyuya ni ikimenyetso cy’uko imibonano mpuzabitsina iri kugenda neza
Latestly.com ivuga ko ntako biba bisa iyo abantu babiri bisanze babize ibyunzwe bambaye umwambaro wa Adamu (uko bavutse) mu gihe bari mu gikorwa cy’imibonano mpuzabitsina imibiri ikoranaho kuko icyo ngo ari ikimenyetso simusiga ko bombi bari kwizihirwa n’ibyo baba barimo.
Abagore bo bagirwa inama yo kwihata imbuto zirimo inanasi, ipapayi, amacunga n’izindi kugira ngo uretse kuryoherwa n’icyo gikorwa, baniyumve neza kandi bahorane impumuro nziza mu gihe bakora imibonano mpuzabitsina bigaragara ko ishobora gutera umuntu kubira ibyunzwe kandi ari n’ikimenyetso cy’uko bari kuvanamo ibyishimo.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!