00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibyo ukwiriye kwirinda gushyira muri ‘CV’ yawe

Yanditswe na Zigiranyirazo Bajecteur
Kuya 24 Ukwakira 2022 saa 06:16
Yasuwe :

Umwirondoro ni kimwe mu by’ibanze bishobora guharurira umuntu inzira imuganisha ku gutoranwa mu bahatanira guhabwa akazi cyangwa andi mahirwe runaka, icyakora usanga benshi bagorwa no kumenya ibikwiye kuba bigize uwo mwirondoro kimwe n’uko hari n’abatazi ibyo bakwiye kwirinda kuba bashyiramo mu rwego rwo kutibuza amahirwe.

Iyi nkuru iragushyirira umucyo ku byo ukwiye kwitsaho n’ibyo ukwiye kwirinda gushyira mu mwirondoro wawe kuko n’ikosa rito rishobora kugutambamira rigatuma utabasha gushyikira amahirwe wari usingiriye.

Irinde gutanga amakuru menshi cyane

Mu gihe urimo kuzuza umwirondoro wawe, ukwiye kuzirikana ko abasuzuma ibyo wanditse baba bafite imyirondoro y’abandi bantu benshi kandi ikeneye kunyuzwamo amaso igasuzumwa.

Ku bw’iyi mpamvu, mu gihe utanga umwirondoro, ukwiye gushyiramo amakuru y’ingenzi kandi ukitsa gusa ku yerekeye ibijyanye n’umwanya wifuza guhabwaho amahirwe.

Kuri iki kijyanye no gutanga amakuru, LinkedIn ivuga ko mu gutanga amakuru yawe bwite, ugomba gutanga gusa; izina ryawe, aderesi yawe, Email hamwe na nomero yawe ya telefoni. Aya ni amakuru umuntu yakwifashisha mu gihe ashatse kuba yakuvugisha. Ugomba kuzirikana ko amakuru yerekeranye nabyo yafasha mu gihe ukenewe, nomero ya telefoni watanze ikaba iri ku murongo kandi n’ibijyanye na aderesi bikaba ari ibyo mu ndagihe, ubikoresha mu buryo buhoraho.

Mu itangwa rya aderesi, ugomba kuzirikana ko ahantu uvuze ari ho ugukeneye ashobora kugusanga. Mu gihe kandi watanze email, ukwiye gutanga iyo uzi ko ukunda gusura kenshi mu buryo buhoraho kandi ntutange ifite aho ihuriye n’ikigo usanzwe ukorera.

Irinde kwandika witaka bikabije

Inyandiko yawe igomba kuba ari ngufi kandi iteguye mu buryo buryoheye ijisho ku buryo uyisoma atayitesha agaciro akiyikubita amaso. Muri yo kandi, ukwiye kwirinda gushyiramo ibintu bimeze nk’uturingushyo witaka cyane. Kuri iyi ngingo, abantu bakunze kuvugamo ko ari abanyempano zihebuje, bakavugamo ko bashobora gukora ibintu bitandukanye icyarimwe.

Ni ngobwa kwirinda amakosa y’imyandikire, ay’ikibonezamvungo ndetse n’ajyanye n’inyunguramagambo ukoresha mu mwirondoro wawe. Aha ushobora gusaba umuvandimwe cyangwa inshuti yawe, akabanza akagucishirizamo amaso mbere yo kohereza uwo mwirondoro.

Ukwiye kumenya neza ko abatanga akazi batareba cyane ibishingiye ku byifuzo byawe ahubwo baba birebera gusa ku cyo bo bakeneye.

Si ngombwa gushyiramo icyakuvanye mu kigo wari usanzwe ukorera.

Abantu bashaka akazi, hari igihe bumva ari ngombwa gusobanura icyabavanye ku kazi bari basanganwe aho usanga bavugamo ko bari babyaye, bari bakoze impanuka, ko ikigo bakoreraga cyafunze imiryango cyangwa ukanasanga baravuga ko byatewe no kubona batari gutera imbere. Abandi batanga impamvu zo kwimuka n’ibindi, ariko ibi si ngombwa mu mwirondoro.

Ibi bishobora gufatwa no gusobanurwa ukundi n’abari bagiye kuguha akazi ku buryo bishobora kukubera intambamyi.

Ibindi ukwiye kwirinda gushyira mu mwirondoro wawe; ni ibijyanye n’umushahara, ibijyanye n’umuntu babarizaho amakuru yawe mu gihe utabibajijwe, amakuru yerekeye umuryango wawe, imyaka ufite cyangwa se ngo unenge umukoresha wari usanzwe ugukoresha.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .