Ibyihariye ku mukondo ufatwa nk’igipimo cy’umuco mu bihugu bimwe na bimwe

Yanditswe na Iradukunda Serge
Kuya 22 Kanama 2019 saa 09:55
Yasuwe :
0 0

Mu buryo umwana yavukamo bwose ntashobora kubura umukondo ndetse akawubana kugeza ashaje ariko ni bake bafite amakuru ahagije kuri iki gice cy’umubiri gishobora kwerekana bitewe n’uko umuntu yambaye ko yatandukiye amahame y’umuco cyangwa yayubahirije.

Iyo umwana akiri mu nda ya nyina agaburirwa ndetse akagerwaho n’umwuka binyuze mu maraso ya nyina, akamugeraho anyuze mu ruriri ruba rufatiye ku mu kondo w’umwana no kuri nyababyeyi ya nyina.

Iyo umwana amaze kuvuka uru ruriri ntiruba rugifite agaciro kuko umunwa, ibihaha n’urungano ngogozi biba bisigaye bibasha gukora kugira ngo abeho,ibi bituma umubiri ufunga inzira yanyuragamo ibitunga umwana mu byumweru bike n’agace k’ururiri kaba kasigaye k’umwana kakihungura hagasigara umukondo.

Inyamabere zose ntabwo zigira umukondo

Inyamaswa z’inyamabere zose nk’inka, imbwa, imbogo n’izindi zigira umukondo uretse zimwe muri zo zigira igihe gito cyo guhaka kiri hagati y’ibyumweru bine na bitanu nta m kondo zigira, kuko zibyara urusoro rukiri ruto rutarakenera gutungwa na nyina rugakomereza ubuzima hanze.
Zimwe muri izo nyamaswa ni iyitwa ‘opossums’ ibaho igihe cy’imyaka 2 ikabyarira iminsi 13, indi ni kangaroo ihaka iminsi 34 .

Umukondo, indiri y’udukoko duterwa n’umwanda

Ubushakashatsi bwakozwe muri 2011 n’abahanga mu bumenyamuntu bo muri Kaminuza yo muri Leta ya Carolina y’Amajyaruguru, bugaragaza umukondo nka kimwe mu bice by’umubiri bibika umwanda cyane kuko isuku yawo ititabwaho.

Ubu bushakashatsi bwerekana ko umukondo ubika ubwoko bw’udukoko duterwa n’umwanda tugera ku 2 368, utungana na 1 458 muri two tukaba ari dushyashya muri siyansi ndetse umuntu umwe bigeze kumusangamo ubwoko bw’udukoko dusa n’utwo bigeze gusanga mu butaka bwo mu Buyapani.

Ufite agaciro mu mico imwe n’imwe

Ibihugu by’Abarabu ku Isi bibona kwambara umwenda ugaragaza umukondo nk’ikizira ndetse ubikoze akaba atandukiye umuco cyane, mu gihe igihugu nk’u Buhinde biri mu muco wabo ko umukobwa yambara imyenda igaragaza umukondo kugeza naho n’imyenda iranga umuco wabo izwi nka ‘sarees’ nayo ari uko iteye.

Mu bihugu bindi n’u Rwanda rurimo, umukobwa cyangwa umugore wambaye imyenda igaragaza umukondo afatwa nk’uwatandukiriye amahame agenga umuco.

Nko mu Buhinde, umukondo ni ikirango cy'ubwiza bw'umukobwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .