00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibyihariye ku mikorere itangaje y’icyombo udashobora gutwara udafite amamesa n’ipamba

Yanditswe na Nsanzimana Erneste
Kuya 31 May 2022 saa 09:53
Yasuwe :

Ku Isi hari byinshi tubonesha amaso bikadutera kwibaza, bimwe turabisobanukirwa ariko hari n’ibyo tudaha umwanya. Hambere aha natembereye ku Kiyaga cya Kivu, mpahurira n’umugabo utwara Icyombo (ubwato bunini), ikiganiro twagiranye nifuje kukibasangiza muri iyi nkuru. Wari uzi ko gupakira nabi icyombo bishobora gutuma gicikamo kabiri, wari uzi se ko udafite amamesa n’ipamba utagitwara?

Iyo ugeze mu turere twa Rusizi, Rubavu, Nyamasheke, Karongi na Rutsiro ku bice byegereye Ikiyaga cya Kivu, uzahasanga ibyombo byikorera umucanga biwujyanye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo cyangwa kamwe muri turiya turere.

Urugero ni nk’umucanga ukurwa mu mugezi wa Mugonero, Umurenge wa Mahembe mu Karere ka Rusizi, abubatsi barawukunda cyane nk’uko bivugwa n’abawucuruza.

Reka mve mu micanga nigarukire ku cyombo cyifashishwa mu kuyikorera. Nk’uko umwana avuka agahabwa izina cyangwa imodoka ikaba ifite uko yitwa, ibyombo bikorera mu Kiyaga cya Kivu na byo bifite amazina. Muri byo harimo MV. Immaculée, MV. Honda na Cargo.

Mu kiganiro nagiranye na Amos Nzabahimana, Kapiteni akaba n’umukanishi w’Icyombo MV Immaculée, yansobanuriye ko icyombo kigira ibice bitatu. Igice cy’imbere gisongoye cyitwa ’Umuremo’, ibinogo bapakiramo imizingo byitwa ’Amakobe’ n’igice cya gatatu cyitwa ’Amatako’, iki gice kiba giteretseho moteri n’inzu y’ikipe ikora mu cyombo. Iyo nzu nayo ifite izina ryihariye, yitwa ’Timoneri’.

Ikipe itwara icyombo igizwe n’abantu batanu, buri wese afite inshingano ze. Kapiteni ni we muyobozi w’ubwato, inshingano ye ni ugucungana n’ibibura n’imiyaga akayobora ubwato kuva ku cyambu kugera kindi. Ibibura ni ibitare biba mu kiyaga.

Nzabahimana avuga ko kuyobora icyombo bitoroshye kuko bisaba gufata mu mutwe imiterere y’ibigobe n’imisozi yose ikikije ikiyaga.

Ati “Nko mu gihe cy’imvura mu Kivu habamo imiyaga myinshi. Hari igihe umuyaga usunika ubwato ukabujyana, watuza mukisanga muri ahantu hagati y’imisozi, bisaba ko imisozi yose uba warayifashe mu mutwe kugira ngo umenye ngo aha hantu ni mu karere ka Rutsiro cyangwa ka Nyamasheke, ukamenya icyerekezo ujyana icyombo bitewe n’aho ugiye.”

Mu cyombo hagendamo umukanishi, ugisana iyo kigize ikibazo muri moteri cyangwa kigatoboka amazi agatangira kwinjiramo imbere. Hagendamo kandi abakozi bashinzwe isuku bitwa ’abarere’, hakanagendamo ushinzwe guteka bita ’intendant’.

MV Immaculée, ni icyombo gikoresha amasaha umunani kuva Rusizi ku cyambu kugera ku cyambu cya Mugonero. Aha ku Mugonero hari abakozi barenga 100 bashinzwe gupakira umucanga mu byombo. Ibintu byose bikorwa ku murongo, babanza gupakira icyombo cyaje mbere cyazuzura bakabona gupakira igikurikiyeho.

Kapiteni w’icyombo yumvikana n’abapakizi amafaranga azabaha nibacyuzuza (gupatana). Abapakizi batangira akazi saa saba z’ijoro bakageza saa cyenda z’amanywa, gusa banyuzamo bagafata akaruhuko. Ni akazi k’imvune ariko kagabura kuko umupakizi atajya munsi y’amafaranga ibihumbi bitatu ku munsi.

Iyo umucanga uhari ibintu bimeze neza, MV Immaculée, kugipakira bifata iminsi itatu. Nakihasanze kihamaze ibyumweru bitatu kubera ko muri iyo minsi akazi ko gutwara umucanga katagendaga nez kubera imvura.

Mbere yo gupakira babanza gusunika icyombo bakoresheje umwanza (igiti kirerekire bajomba ku nkombe kugira ngo basunikire icyombo mu mazi hagati bataza kugipakira kikika kigakora ku ndiba y’amazi [Kivu].

Kapiteni Nzabahimana avuga ko ikintu cya mbere bitondera mu gupakira umucanga ari ucungana n’uburemere bugeze mu makobe [bya binogo bipakirwamo imizigo].

Ati “Icyombo gifite amakobe atatu, iyo upakiye ikobe ry’imbere, ugasimbuka iryo hagati ugapakira irya gatatu icyombo gishobora gucikamo kabiri. Hariya hakurya iruhande rwa biriya byombo bibiri hariyo icyombo cyo kwa sogokokuru cyacitsemo kabiri kirarohama kubera kugipakira nabi.”

Iki cyombo yanyerekaga cyarohamye kihamaze imyaka irenga 10 kugikuramo byaranze burundu. Ikindi cyitonderwa mu gupakira ni ukwirinda kuzuza amakobe yose, ikobe rimwe bararipakira umucanga ukagera hejuru, andi makobe abiri bakayapakira kugera mu cya kabiri. Aya amakobe yose uyapakiye kugera hejuru nabyo ngo byateza ikibazo.

Kirazira gutwara icyombo udafite amamesa n’ipamba

Mbere yo kwatsa icyombo ngo uhaguruke ni ngombwa kureba ko ufitemo mazutu ihagije. Kimwe n’umuntu ukora akazi k’ingufu, MV. Immaculée na yo biyisaba kunywa igashira inyota. Kuva i Mugonero kugera i Rusizi iki cyombo kinywa litilo 220 za mazutu, naho kuva i Rusizi kugera Rubavu kinywa litilo 360.

Nzabahimana avuga ko kunywa cyane biterwa n’uko cyikorera byinshi. Ibyombo birarutana, habano icyombo cyikorera metero kibe 60, icyo rero ntabwo kinywa nk’ikikorera metero kibe 400. [Twibuke ko metero kibe imwe ingana na kilogarama 1000].

Uko ibyombo birutana ni na ko bigura amafaranga atandukanye. Icyombo kikorera metero kibe 60, kibarirwa mu gaciro ka miliyoni hagati ya 10 na 20 z’amafaranga y’u Rwanda, mu gihe icyikorera metero kibe 400 kirengeje miliyoni 200 z’amafaranga y’u Rwanda.

Gutwara icyombo bisaba kuba maso no kwitwarika kuko uba utwaye ikintu cy’agaciro kanini gishobora kurohama ugahomba amamiliyoni n’ubuzima bukabigenderamo. Nubwo bimeze bityo ariko abatwara ibyombo, aka kazi baba baragakenetse ku buryo nta bwoba baba bafite nubwo isaha ku yindi baba bashobora guhura n’umuyaga mwinshi mu kiyaga ukubika ubwato.

Ibibura biba muri iki kiyaga ntabwo babivugaho rumwe, bamwe bavuga ko biba ku nkombe z’i Kivu gusa ariko Nzabahimana avuga ko ushobora no kugisanga mu mazi hagati.

Rya pamba n’amamesa navuze haruguru byifashishwa mu gusana icyombo by’igihe gito kugira ngo kigere ku mwaro aho ushobora kubona umuntu ugisudira agapfuka wa mwenge. Iyo udahomye amazi akomeza kwinjiramo kikazima kandi iyo kizimye biragoye kugira ngo kizave mu mazi.

Uretse gutwara umucanga, ibyombo bikunze kubona ibiraka byo gupakira sima biyivanye i Rusizi biyijyanye i Rubavu, byagerayo bigapakurura sima bigapakira amakoro bikajyana i Rusizi kuri Cimerwa.

Ibyombo binini bigira icyo bita ’boite marine’ ibifasha gusubira inyuma no gukata. Binagira moteri ibifasha gusohora amazi aba yikamuye mu mucanga mu gihe ibyombo bito ayo mazu adahishwa ’umubehe’. Gutwara icyombo bisaba kugabanya umuriro utaragera ku nkombe kuko nta feri kigira.

Nzabahimana ati “Nta feri kigira, feri yacu ni amburiyaje [ambrayage], iyo uyirebesheje hejuru umuvuduko uragabanuka, iyo uyirebesheje imbere bujya imbere, wayirebeshaho bugasubira inyuma. Iyo ushaka guhagarara nko muri metero 300 imbere yawe, ukuramo Vitesi moteri isunika amazi ikagabanya umuvuduko yakoreragaho icyombo kikagenda gicika intege, kigera muri za metero 300 kigenda gahoro cyane. Ntabwo wagabanya umuvuduko uhageze nka kumwe kw’imodoka ihita ihagarara”.

Nzabahimana w’imyaka 31, avuka mu muryango w’abantu batunze ibyombo. Yarangije kwiga amashuri yisumbuye muri 2015, ajya kwiga gukanika no gutwara ibyombo. Byose yabyigiye mu Rwanda i Rusizi no mu mujyi wa Kigali. Icyombo atwara (MV Immaculée) gifite moteri ya V10, ikoreshwa mu makamyo manini.

Mu bindi bikoresho umuntu akenera ari mu bwato ni umuhebe, igikoresho cyo kudaha amazi kugira ngo ataza kuba menshi imbere mu bwato bukarohama, n’igiti cyitwa umwanza gikoreshwa mu gusunika icyombo kugira ngo cyinjire mu mazi hagati.

Icyombo gishobora gukurura ikindi. MV.Honda ifite icyombo kidafite moteri ikurura nk’uko imodoka ikurura ikinyabiziga ikintu kidafite moteri.

Abakora mu byombo n’ababipakira bavuga ko ari akazi kabatunze. Nzabahimana ku kwezi ahembwa ibihumbi 90 by’umushahara. Gutwara icyombo biramutunze bimutungiye n’umuryango.

Ati “Naguze ikibanza cya miliyoni 3Frw, nashatse n’umugore aka kazi niko nakuyemo inkwano. Ntabwo ndubaka ariko nteganya ko nzakuramo amafaranga yo kubakisha inzu. Intego yanjye ni ukuzagura icyombo cyanjye n’iyo cyaba gito nk’icya miliyoni 10 cyangwa 15Frw”.

Nzabahimana avuka mu muryango wihebeye ubwikorezi bwo mu kiyaga cya Kivu. Uyu muryango utunze ibyombo bine muri iki kiyaga, n’icyo atwara ni icya Sekuru.

Aho ibyombo biparika ku kiyaga cya Kivu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .