00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibyihariye ku masaha yo gufungura utubari mu bindi bihugu birimo ibikomeye ku Isi

Yanditswe na IGIHE
Kuya 29 November 2024 saa 08:31
Yasuwe :

Umwaka urashize u Rwanda rushyizeho amasaha ntarengwa yo gufunga ibikorwa bitari iby’ingenzi birimo n’utubari, aho bisabwa guhagarika gukora saa saba z’ijoro minsi y’imibyizi, na ho mu mpera z’icyumweru (ku wa Gatanu no ku wa Gatandatu) bigafunga saa Munani z’ijoro.

Ni umwanzuro na n’ubu utavugwaho rumwe kuko nk’abafite utubari bakunze kugaragaza ko ayo masaha yo gufunga, ariyo bari bansanzwe bacuruzamo.

Icyakora, amasaha yo gufunga utubari si umwihariko w’u Rwanda gusa. Iyi nkuru igiye kugaruka ku bindi bice by’Isi ahashyizweho amasaha yihariye yo gufungura no gufunga utubari.

U Bushinwa

U Bushinwa ni igihugu kiri ku mwanya wa kabiri mu bifite ubukungu bwihagazeho ku Isi, ariko kikagira amategeko akakaye ku bijyanye n’imikorere y’ubucuruzi.

Amasaha yo gufungura no gufunga utubari agiye atandukanye bitewe n’imijyi, aho mu mijyi minini nka Beijing na Shanghai utubari dufungurwa saa kumi n’ebyiri z’umugoroba kugeza saa munani z’ijoro, nubwo hari aho bemererwa kugeza saa kumi z’ijoro.

Icyakora mu mijyi mitomito no mu cyaro, utubari dufunga kare cyane cyane bitarenze saa sita z’ijoro.

U Bufaransa

U Bufaransa ni kimwe mu bihugu bifite amategeko n’amabwiriza yorohereza abafite ibikorwa by’imyidagaduro n’utubari turimo. Icyakora utubari twemererwa gufungura saa kumi n’ebyiri ariko gufunga ho bigatandukana nubwo ahenshi ari saa munani z’ijoro.
Nko mu mujyi wa Paris ho hari utubari twemererwa gukora amasaha menshi cyane cyane mu duce dukunze kugira abakerarugendo benshi.

Australia

Mu mujyi wa Sydney utubari dufungura saa yine z’amanywa kugeza saa saba z’ijoro, ndetse hari aho amasaha yigizwa imbere. Hashize iminsi hari ibiganiro bisaba ko amasaha yongerwa, utubari tukabasha gukora amasaha yose muri Australia.

Amerika

Leta Zunze Ubumwe za Amerika, amasaha yo gufunga utubari agenda atandukana bitewe na za Leta. Nko muri California na New York, utubari twemererwa gufungura kugeza saa kumi z’ijoro. Mu mijyi minini hari aho basaba ko dufungwa bitarenze saa saba, bakongezwa isaha imwe yo gufata icupa rya nyuma.

Canada

Imijyi nka Montreal iherutse gusaba ko amasaha yo gufungura utubari yongerwa ndetse na restaurants, akaba 24 kuri 24. Ubusanzwe mu mijyi myinshi basabwa gufunga bitarenze saa munani z’ijoro.

Ireland

Iki gihugu kiri mu bwami bw’u Bwongereza, utubari twemererwa gufungura guhera saa yine n’igice za mu gitondo kugeza saa tanu n’igice z’ijoro.Icyakora mu mijyi nka Dublin, ho bemererwa gufungura kugeza saa saba z’ijoro.

Muri Dublin haherutse gutangwa icyifuzo cy’uko utubari twafungurwa amasaha yose ariko byateje impaka.

Denmark

Denmark ni hamwe mu hantu utubari twahawe rugari cyane. Mu mijyi nka Copenhagen, hari utwemererwa gufunga saa kumi n’imwe z’igitondo ndetse guhera umwaka utaha wa 2025, hasabwe ko twafungurwa amasaha yose.

Ni umwanzuro ugamije gutuma ubuzima bw’ijoro bw’imijyo yo muri icyo gihugu burushaho kuryohera abahatuye.

Thailand

Thailand ni kimwe mu bihugu bikurura ba mukerarugendo muri Aziya, kikaba kizwiho kugira imyidagaduro y’ijoro ihuruza benshi. Guverinoma iherutse gutangaza ko igiye gukomorera utubari, tukaba twafungura kugeza saa kumi z’igitondo cyane cyane mu mijyi ikundwa n’abakerarugendo, nka Bankgkok.

Kenya

Muri Kenya, ubusanzwe amasaha yo gufungura utubari ni saa kumi n’imwe z’umugoroba kugeza saa tanu z’ijoro. Hari imijyi imwe n’imwe bemera ko utubari tugeza saa munani.

Iki gihugu kandi gifite amategeko akakaye ku bijyanye n’utubari aho nko mu nsisiro abantu batuyemo bigoye kuhashyira akabari.

Utubari dufungura amasaha atandukanye bitewe n'ibihugu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .