Ibyamamare bibana n’uburwayi bwo kwiba

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 13 Werurwe 2020 saa 12:47
Yasuwe :
0 0

Ushobora kuba ubazi kuko ni ibyamamare bizwi cyane mu ruhando rw’imyidagaduro ku Isi yose, ariko ushobora kuba utazi ko babana n’indwara ituma biba.

Iyi ndwara izwi nka ‘Kleptomania’ umuntu ubana nayo intoki ze zihora zirehareha ku buryo umuntu afasha akantu hasi uyirwaye agahita akandurukana. Ntigombera ubukene k’uko usanga hari n’abakire bayigira.

Ni indwara iterwa n’uburwayi bwo mu mutwe ndetse itavuwe ishobora gutera ibibazo bikomeye. Igitera Kleptomania ntabwo cyizwi. Iyi ndwara ituma nyirayo yiba ibintu adakeneye kubikoresha ndetse ugasanga akenshi ari ibintu bidahenze. Nta muti igira.

Bimwe mu bimenyetso byayo harimo kumva ikintu cyiguhatira kwiba ibirimo n’ibyo udakeneye, kumva umuntu atameze neza mu gihe atibye, kumva amerewe neza nyuma yo kwiba n’ibindi.

Mu gihe bimaze gufata indi ntera, abafite iyi ndwara cyangwa abo mu miryango yabo basabwa kubageza ku muganga w’indwara zo mu mutwe cyangwa abatanga ubujyanama.

Reba urutonde rwa bamwe mu bazwi mu myidagaduro ku Isi babana n’iyi ndwara.

Megan Fox

Megan Fox w’imyaka 33, ni umwe mu bikomerezwa mu ruganda rwa filime zikinirwa Hollywood muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Abikomatanya no kumurika imideli.

Uyu mugore yatangiye gukina filime mu 2001 ariko yamamara cyane mu 2004 muri filime yitwa ‘Confessions of a Teenage Drama Queen’.

Uyu mugore w’abana batatu yagiye afatwa yibye mu maduka. Ibintu byabaye urudubi mu 2008 ubwo yabuzwaga kuzongera kwinjira muri Wal-Mart Supermarket ubuzima bwe bwose, aho ikorera hose nyuma yo kumufatira mu ishami ryayo muri Florida yiba ikirungo cy’ubwiza basiga ku munwa (Tube de brillant à lèvres) ifite agaciro k’amadolari arindwi.

Icyo gihe bakimara kumufata yabanje kubihakana, bamubwira ko banafite amashusho yamufashwe ari kubikora arakomeza aranangira ariko bavuze ko bagiye guhamagara polisi asaba imbabazi.

Britney Spears

Britney Spears afite imyaka 38, ni umwe mu bahanzi b’ibihangange ku Isi kandi bafite igikundiro cyihariye. Mu gihe amaze mu muziki afite umwihariko wo kuba yarakomeje guhanyanyaza mu gihe benshi mu rungano rwe barawushyize ku ruhande.

Yatangiye umuziki mu 1992, yamamara mu bihangano birimo ‘Womanizer’, ‘Criminal’, ‘Toxic’ n’ibindi bitandukanye byatumye agira igikundiro ku Isi yose. Ni umuririmbyi, umubyinnyi, umwanditsi w’indirimbo akaba n’umukinnyi wa filime.

Mu bihe bitandukanye yagiye afatirwa mu maduka ari kwiba. Yigeze gufatwa ari kwiba ikibiriti kuri sitasiyo ya Gaz ndetse hari n’ikindi gihe yafashwe ari kwiba imisatsi y’imikorano [Wig] mu iduka ricuruza ibijyanye no kwirimbisha.

Uretse ubu burwayi bwa ‘Kleptomania’, Britney abana nabwo hagati ya 2007 na 2008 yafashwe n’uburwayi bwo kwigunga no guhuzagurika mu bwonko bwatumye se aba umwe mu bakurikirana ubuzima bwe bwa buri munsi, akanamufasha gucunga umutungo we. Aherutse no gutangaza ko ashobora kutazongera kujya ku rubyiniro burundu.

Lindsay Lohan

Lindsay Dee Lohan w’imyaka 33, uzwi cyane mu muziki no mu gukina filime nawe ari mu byamamare bizwiho kugira iyi ndwara yo kwiba. Yigeze gufatwa yiba imikufi ifite agaciro ka $2,500 mu iduka ryo mu Mujyi wa Venice mu Butaliyani.

Ikindi yagiye avugwaho kwiba amakanzu n’udukomo mu gihe yabaga yagiye mu ifatwa ry’amashusho ya filime.

Winona Ryder

Uyu munyamerikakazi Winona Laura Horowitz uzwi nka Winona Ryder, nawe ari mu byamamare byagiye bivugwa indwara yo kwiba bya hato na hato. Afite imyaka 48. Akazi ke ka buri munsi ni ugutunganya filime ndetse no kuzikina.

Winona yigeze kwiba ibintu bifite agaciro ka $ 5000 mu iduka rya Saks Fifth Avenue. Icyo gihe yarahanwe bihambaye acibwa amande.

Winona yatangiye kwamamara binyuze muri filime yitwa Lucas yagiye hanze mu 1986. Byabaye akarusho mu 1988 ubwo yakinaga muri filime yitwa ‘Heathers’, ‘Mermaids’ yagiye hanze mu 1990 n’izindi.

Britney Spears ari mu byamamare bibana n'indwara ya Kleptomania
Lindsay Dee Lohan w’imyaka 33, uzwi cyane mu muziki no mu gukina filime
Megan Fox yabujijwe kuzongera kujya muri Wal Mart Supermarket ubuzima bwe bwose kubera ko yibyeyo
Winona Ryder yagiye avugwaho kenshi kuba akunda kwiba bya hato na hato

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .