Iby’ingenzi umuntu ugiye gukora urugendo rw’indege bwa mbere akwiye kwitaho

Yanditswe na Dufitumukiza Salathiel
Kuya 21 Mata 2021 saa 08:39
Yasuwe :
0 0

Urugendo rw’indege ni kimwe mu bitera amatsiko menshi ku batararukora, bibaza uko ruba ruteye by’umwihariko ku munsi wa mbere. Birumvikana biba ari ibinezaneza iyo rwakozwe rugambiriwe, ariko burya hari ibiba bigomba kwitabwaho ku mugenzi utarumenyereye.

Mbere y’uko indege ihaguruka ikerekeza abagenzi iyo bagana hari byinshi bibanza gusuzumwa, bitandukanye n’imodoka aho usanga umuntu ahabwa itike ubundi imodoka yaza akicaramo.

Ku kibuga cy’indege hari inzira nyinshi umugenzi anyuramo mbere yo kwicara mu ndege. Ku utabimenyereye, birumvikana ko atahita abyibwira atarabisobanuriwe.

Urubuga rwa Altenative Airlines rugaragaza ko umugenzi uteze indege bwa mbere akwiye kubanza yagenzura niba indege iri bumutware ihari. Ibyo bikorwa nyuma yo kuba yaguze tike, akanyura kuri application cyangwa urubuga rwa sosiyete yaguzeho itike akareba ko indege iri bumutware ihari.

Umugenzi akwiye kugera ku kibuga cy’indege mu gihe gikwiye. Hatangwa inama ko umugenzi udafite imizigo isakwa akwiye kuhagera mu minota 60 mbere y’uko isaha yo guhaguruka kw’indege igera, ufite isakwa akahagera mu minota 90. Icyakora ngo ku ngendo mpuzamahanga yagakwiye kuba amasaha abiri.

Na none kandi umugenzi ugiye gukora urugendo rw’indege bwa mbere aba akwiye gusobanukirwa ubwoko bw’imizigo ijyanwa mu ndege n’amabwiriza ayigenga.

Ubusanzwe iyo mizigo ibarwa mu byiciro bitatu birimo, ibikwa kure ku buryo umugenzi atemerewe kuyigeraho mu gihe indege itaragera iyo ijya, ibikwa hafi y’abagenzi, n’iyo yicarana nka telefoni cyangwa mudasobwa.

Ku mizigo minini, ugiye gukora urugendo rw’indege bwa mbere akwiye kwitwaza itaremereye cyane kugira ngo atishyuzwa amafaranga yayo ku ruhande.

Ugiye n’indege bwa mbere kandi akwiye gukora ibishoboka byose ku buryo umuzigo we bimworohera kuwumenya. Aha yazirikaho nk’umushumi cyangwa umukandara w’ibara runaka, bityo kuwubona mu yindi ntibimugore cyangwa ngo abe yanawutakaza.

Niba ugiye mu ndege bwa mbere ni byiza kugenda ugenzura urugendo rwayo ko rujyanye n’uko byari byitezwe mbere yo guhaguruka. Aha ugenda ureba nk’ibibuga iri kunyuraho n’igihe iri gukoresha ko bihuye n’ibyari biteganyijwe mbere y’uko ihaguruka.

Urugendo rw’indege runasaba kugenzura niba ibyangombwa birimo indangamuntu, Pasiporo,Visa na code y’itike waguze byose wabyitwaje, kuko kwibagirwa kimwe muri byo bishobora gutuma wangirwa kwinjira mu ndege cyangwa kwakirwa mu gihugu ugiyemo.

Mu bindi bikwiye kwitabwaho harimo kugura ubwishingizi bw’urugendo, kugira ngo nk’indege nigira ikibazo, umuzigo wawe nubura cyangwa ugakenera ubuvuzi byitabweho ugobokwe.

Mu guhitamo aho kwicara, niba ugiye mu ndege bwa mbere ukwiye kujya gushaka umwanya wo kwicaramo ukubereye mbere y’uko indege ihaguruka. Nk’ubu niba usinzira cyane uba ukwiye kwegera idirishya cyangwa niba ukunda kujya mu bwiherero ukicara ahatarakugora kubugeraho.

Hari ibikoresho bishobora kugufasha kumera neza mu rugendo rw’indege, ibyo ni nk’umusego, uburingiti, écouteurs n’ibindi byose wumva byagufasha kutarambirwa urugendo. Ibyo bizanagendana no kwitwaza umuziki, filimi cyangwa igitabo ushobora kugenda usoma, ukabitegura mbere kuko inyinshi mu ndege nta WiFi zigira ku buryo wabirebera kuri internet.

Ni ngombwa kandi kuba umugenzi yashaka amakuru ajyanye n’ikirere cy’aho urugendo rwe rwerekeza, kugira ngo amenye niba yitwaza nk’imyenda imurinda imbeho mu gihe hakonja, cyangwa niba yambara imyenda yoroheje mu gihe hashyuha cyane.

Nk’ibintu uba utamenyereye, urugendo rw’indege rushobora kugutera ubwoba. Iyo bigenze bityo biba byiza kubanza waganiza muganga ku bwoba ufite.

Ibuka kuvunjisha amafaranga mbere yo kujya mu ndege ikwerekeza imahanga, kugira ngo nugerayo ubone ayo ukoresha.

Ibindi bijyanye n’amakenga y’uko wakwitwara mu ndege, kwambara umukandara, n’ibindi byose bigenda bisobanurwa neza n’ababishinzwe bakerekera umugenzi utabizi.

Urugendo rwa mbere rw'indege rutera amatsiko benshi ariko haba hari ibyo bakwiye kwitaho mu kurukora / Ifoto: Smarter Travel

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .