Muri ubu bushakashatsi bwari buyobowe na Kaminuza ya Okayama iri mu Burengerazuba bw’u Buyapani, hagaragajwe ko kugira ngo ubuzima bubashe kubaho ku isi, byabereye mu isanzure.
Ibipimo byafashwe bigakorerwaho ubushakashatsi byagejejwe ku isi mu 2020 bivanwe ku ibuye ryiswe Ryugu, nyuma y’urugendo rwakorewe mu bilometero bibarirwa muri miliyoni 300 mu isanzure rukamara imyaka itandatu.
Muri iri vumbi, hagaragayemo acide ya Amino n’ibindi binyabutabire bishobora kugaragaza ibimenyetso by’inkomoko y’ubuzima ku isi.
Itsinda ryakoze ubushakashatsi ryahishuye ko babonye ubwoko bugera kuri 23 bw’iyi acide ya Amino ubwo basuzumaga ibipimo byafashwe mu rugendo rwitiriwe Hayabusa-2 mu 2019.
Ikigo cy’u Buyapani gikora ubushakashatsi mu Isanzure, JAXA, cyatangaje ko ibipimo byavanwe kuri Ryugu byabayeho mu myaka igera kuri miliyoni eshanu nyuma y’uko habayeho isanzure n’imibumbe iribarizwamo, ku buryo ubushyuhe burenga dogere Celsius 100 butabashije kugira icyo butwara ibinyabutabire byari muri ibyo bipimo byafashwe.
Kensei Kobayashi wo muri Kaminuza Nkuru ya Yokohama, yashimye ibyavuye mu bushakashatsi, avuga ko ari intabwe ikomeye kuko byamaze amatsiko abashakashatsi bahoraga bibaza nyirizina inkomoko ya acide ya amino none bakaba babashije kumenya ko yaturutse mu isanzure.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!