Udukingirizo dushobora kuba duke muri iki gihe cyo kwirinda Coronavirus

Yanditswe na IGIHE
Kuya 28 Werurwe 2020 saa 01:35
Yasuwe :
0 0

Mu minsi mike iri imbere Isi yose ishobora guhura n’ikibazo cy’ibura ry’udukungirizo kubera icyorezo cya Coronavirus nk’uko bitangazwa n’uruganda rukora umubare munini watwo ku Isi.

Karex Bhd ni uruganda rwo Malaysia rukora udukingirizo twinshi ku Isi, ndetse rukora 1/5 cy’udukingirizo twose two ku Isi.

Amashami yarwo atatu yo muri icyo gihugu, amaze hafi icyumweru adakora agakingirizo na kamwe kubera ko Leta ya Malaysia yahagaritse ibikorwa byose mu kwirinda ikwirakwra ry’icyorezo cya Coronavirus.

Ibi bivuze ko udukingirizo dusaga miliyoni 100 twagombaga gukorwa, nta na kamwe kasohotse mu gihe twari dusanzwe dushyikirizwa inzego z’ubuzima mu bihugu bitandukanye.

Uru ruganda rwahawe uruhushya rwo kongera gukora ku wa Gatanu tariki ya 27 Werurwe 2020, ariko rukoresha 50% by’abakozi basanzwe.

Umuyobozi mukuru wa Karex Bhd , Goh Miah Kiat, yavuze ko bizabasaba imbaraga kugira ngo bazibe icyuho cy’udukingirizo tutakozwe.

Ati “Tugiye kugira ibura ry’udukingirizo ku Isi hose. Bizaba biteye ubwoba. Ikimpangayikishije ni uko kuri gahunda nyinshi z’ubutabazi… muri Afurika, ibura ritazaba ibyumweru bibiri cyangwa ukwezi, ubwo buke bushobora kuzamara amezi. ”

Malaysia ni cyo gihugu cyibasiwe na Coronavirus kurusha ibindi muri Aziya y’Uburasirazuba bw’amajyepfo hamwe n’abantu 2161 bamaze kwandura mu gihe icyo cyorezo kimaze kwica abantu 26.

Ibikorwa byose muri icyo gihugu byahagaritswe kugeza tariki ya 14 Mata.

Ibindi bihugu bikomeye bikora udukingirizo ni u Bushinwa, aho coronavirus yatangiriye bigatuma hafungwa uruganda rwatwo, ndetse n’u Buhinde na Thailand, aho indwara ziyongera.

Abakora ibindi bintu birimo uturindantoki two kwa muganga na bo bahuye n’izo mbogamizi muri Malaysia.

Udukingirizo dushobora kuba duke mu minsi mike iri imbere kubera ko inganda zidukora muri Aziya zimaze iminsi zifunze kubera icyorezo cya Coronavirus

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza