00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibizakwereka ko umugabo wawe aguca inyuma-Ubuhamya bw’uwo byabayeho

Yanditswe na Zigiranyirazo Bajecteur
Kuya 7 Ugushyingo 2022 saa 12:38
Yasuwe :

Gucana inyuma ni kimwe mu bikunze gutera amakimbirane mu ngo no gutuma inyinshi zitamarana kabiri, icyakora, ntibyoroshye kumenya ko uwo mwashakanye aguca inyuma.

Muri iyi nkuru, uraza kumenyeramo ibimenyetso simusiga bizagufasha gutahura ko umugabo wawe aguca inyuma.

Daily Mail yagarutse ku buhamya bw’umugore wahishuye ibimenyetso byakwereka ko umugabo wawe aguca inyuma, nyuma yo gufata uwe mu myaka 15 bari bamaze babana amuca inyuma.

Uyu mugore utatangajwe izina, avuga ko byamusabye gushyiraho ingenza akanayishyura kugira ngo abashe kugwa gitumo se w’abana be nyuma y’igihe kinini cyari gishize umugabo ahakana ibyo kumuca inyuma.

Nyuma yo kubonana umugabo we imyitwarire idasanzwe, yabimubazaho agahorana impamvu zidashira zo kwisobanura, uyu mugore yahise avumbura ko hari ikintu kitari kugenda neza mu rugo rwe, abyemezwa n’amwe mu mashusho yahawe n’intasi ye ndetse anashimangira ko uyu mwanzuro yafashe wamufashije kwigobotora uwo mugabo utaramubaniye, maze bituma akira umuhangayiko atangira kwigenga.

Hari ibimenyetso yagaragaje nk’ibyakwereka ko ishyamba atari ryeru ku mugabo wawe ndetse binashoboka cyane ko aguca inyuma, aho yakomoje ku kuba umugabo atangira kwitabira kujya mu nzu zikorerwamo imyitozo ngororangingo (gyms) kandi bitari bisanzwe, agatangira kujya ahindura imyenda y’imbere inshuro nyinshi abijyanisha no kwita ku isura ye cyane.

Ikindi yagarutseho, ni imikoreshereze ya telefoni aho avuga ko umugabo uguca inyuma utangira kumubona ahora ku mbuga nkoranyambaga ubutitsa cyane cyane nka WatsApp mu bihugu biyikoresha cyane ndetse ugasanga yanavanyemo uburyo buzwi nka “last seen”, bufasha umuntu kubona igihe undi aherukira kuri WatsAapp.

Usanga telefoni atakiyikoza hasi akayihoza mu kiganza cyangwa mu mufuka we ndetse ijambo-banga akoresha (password) akarihisha cyane uwo bashakanye. Atangira kujya agona by’akanya gato ugahita wumva birongeye birashize, akarangwa no gutangira kwihunza ibikorwa bihuza amatsinda agaragaramo inshuti zawe nk’umugore, ahubwo akakubwira ko yitabira byinshi bifite aho bihurira n’ibyo ku kazi aho akorera.

Yanahishuye ko abagabo nk’abo batangira kujya bitaba telefoni z’abagore babo cyane cyane iyo batari mu rugo, akaba yataha wumva ahumuraho umubavu (perfume) udasanzwe umuziho, akagira ingeso yo kutakwikoza ntagukoreho kandi nawe wajya kumukoraho ukabona ntibimushishikaje, kugeza ubwo utangira kubona atagishaka no kuba mwakorana imibonano mpuzabitsina.

Uyu mugore asoza avuga ko ikindi cyakubera ikimenyetso cy’uko umugabo wawe aguca inyuma; ari ukubona atagishishikazwa n’ibyerekeye ubuzima bwawe kandi akabijyanisha no guhagarika kujya agusangiza ibyerekeye ubwe.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .