Ikigo Global English Editing kigaragaza ingingo eshanu zizakwereka ko uri umuhanga ariko kubibyaza umusaruro bikaba byarakubereye ingorabahizi.
Kwimura ibyo wari gukora: Umuntu w’umuhanga ariko udashoboye kubyaza umusaruro ubuhanga bwe arangwa no kwimura ibintu cyane bisa no kwigizayo inshingano. Amagambo nka ndaza kuba mbikora, ntabwo bikomeye cyane, haracyari igihe n’andi nk’ayo usanga ayakoresha cyane ku byo yakabaye akora ahubwo akaba ahereye ku tuntu tworoheje yizeye ko bya bindi araza kubikora nyuma.
Akenshi usanga igihe ntarengwa kimufashe za nshingano atarazikora yizeye ko ubuhanga bwe buramufasha kwihuta ariko bikarangira igihe kimubanye gito ndetse bakamutesha umutwe nta gifatika agishoboye kubikoraho.
Gutekereza by’umurengera: Gutekereza vuba ubusanzwe ni inzira nziza yo kwihutisha ibyo umutu arimo ndetse ababishoboye usanga bashobora kubona ibisubizo byihuse kandi binoze.
Umuntu ufite ubwo buhanga mu gutekereza vuba ariko bupfira ubusa usanga we ibintu abitekerezaho cyane mu buryo butarangira ndetse na bya bindi ubusanzwe bitoya.
Hari imyanzuro myinshi birangira adafashe kandi yari ikenewe kubera gutekereza by’umurengera ku bintu binshi bika muvanga mu mutwe.
Kutigirira icyizere: Uyu aba ari wa muntu ufite ubumenyi n’ubushobozi bihagije byo gukora ibintu runaka ariko ntabashe kwigirira icyizere cyo kubigaragaza.
Usanga atinya ko n’abikora bitangenda neza, gukora amakosa amwe n’amwe cyangwa kutubahiriza amahame yishyiriyeho agoye kubahiriza. Ibi bituma ubuhanga bafite mu bintu runaka nta cyo bumumarira kuko ibintu byose umuntu ageraho bibanzirizwa n’intambwe yo kubitangira ndetse no gukosa ntibibura.
Kutumva abandi: Uyu muntu usanga yagiye mu bintu agashoramo imbaraga ze zose kandi rwose ibi ni byiza. Gusa ikibazo gikomeye kiba iyo ushatse kugira icyo umukosora muri ibyo. Akubwira ko ibyo yakoze yabishyizeho ubwenge bwe bwose kandi bikaba ari byo bityo ko adakeneye inyunganizi akabifata rimwe na rimwe nko kumwibasira.
Ibi bisubiza inyuma rero kuko guhuza ubushobozi ufite n’ubw’abandi ari byo bituma umutu akura mu ntekerezo kandi akabasha gutera imbere ahereye ku bushobozi bwe.
Kutiyitaho: Kimwe mu bintu by’ibanze ni uko n’umuhanga burya akenera kwiha umwanya wo kwiyitaho. Abantu bafite ubuhanga ariko butababyarira umusaruro usanga bashyira imbaraga mu gutekereza byinshi, at “Ibyo mubamo ni imikino sinata umwanya wanjye muri byo’.
Icyo kigo kivuga ko kwita ku buzima bwawe muri buri kintu atari ingenzi gusa ahubwo ari ihame kuko ubuhanga bwose umuntu yagira butubakiye ku kugera kuri byinshi, ahubwo bushingira ku kubanza kugira ubuzima buzima bukaba ari bwo rufatiro rw’ibindi byose.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!