00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibitavugwa ku buzima bw’abana bavuka ku bakora uburaya

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 27 Ukwakira 2022 saa 09:11
Yasuwe :

Mu bice bitandukanye by’igihugu usanga benshi mu bakora uburaya bakunze kuvuga ko bishora muri iyo ngeso bitewe n’imibereho n’ubuzima bubi baba barakuriyemo cyangwa babayemo bakaba bicuruza kugira ngo babone ibibatunga bo n’abana babo.

Gusa iyo uganiriye n’abana bavuka ku bakora uburaya benshi muri bo bakubwira ko babayeho nabi ndetse umwuga w’ababyeyi babo ukunze kubagiraho ingaruka mbi mu buzima bwabo bwa buri munsi.

Muri izo ngaruka harimo kutamenya ba se bitewe n’uko ba nyina baba baryamana n’abagabo benshi kandi ibyo bituma hari abatabasha kwandikwa mu irangamimerere bitewe n’uko ba nyina badakunda kubyitaho cyane cyane ko abagabo baba barabyaranye bakunda kubihakana ku buryo bibagiraho ingaruka iyo bamaze gukura.

Umwe yagize ati “ Ukura udafite ahantu na hamwe wanditse noneho bikazakomera igihe wujuje imyaka yo gufata irangamuntu kuko ujya ku murenge bakabura ahantu na hamwe wanditse bigatuma usaza nta cyangombwa wigeze.”

Benshi mu bana babyarwa n’abakora uburaya bitewe n’ubuzima baba barakuriyemo batukwa ibitutsi nyandagazi na ba nyina bakabasambanira mu maso bituma benshi muri bo barangwa n’ikinyabupfura gike.

By’umwihariko ibyo bigira ingaruka ku bakobwa kuko bituma nabo bakura bafite irari ryo gushaka gukora ibyo baba babona ababyeyi babo bakora cyangwa se bakanafatwa ku ngufu kuko nta kivugira baba bafite.

Hari ababyarana n’abagabo baryamana na ba nyina

Nkumi (amazina twayahinduye) ni umugore w’imyaka 18 wo mu Murenge wa Ndera mu Karere ka Gasabo, umaze umwaka urengaho gato abyaye umwana w’umuhungu, inda yatewe n’umugabo wari warinjiye nyina.

Nkumi na nyina ni abakene bari mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe, bityo mu gushaka imibereho, nyina yaricuruzaga, aho rimwe na rimwe yazanaga abagabo bakararana, kandi ubwo n’umukobwa we aryamye iruhande rwabo, kuko inzu babagamo ifite icyumba kimwe na cyo bararamo bakanakigira uruganiriro.

Muri abo bagabo nyina yakundaga kuzana, harimo umwe wakundaga kuza kenshi mu masaha y’ijoro. Umunsi umwe ngo yasanze nyina wa Nkumi atari mu rugo ahimba amayeri abwira uwo mwana ko atari butahe kuko bwije ahubwo agiye gutegereza nyina.

Ubwo baryamye ku buriri bumwe nk’uko byari bisanzwe. Nyuma y’igihe gito nta wuvugisha undi, Nkumi wari wiriwe mu ngendo yatangiye kugwa agacuho, ari na bwo uyu mugabo yatangiye kumwiyegereza birangira umukoresheje imibonano mpuzabitsina.

Ku rundi ruhande hari abagore bashora abana babo b’abakobwa mu buraya nk’uko umwe muri bo yabivuze. Ati “Abagabo bikundira abakobwa bato rero hari igihe mama wawe abigushyiramo hakiri kare kugira ngo igihe abagabo bazatangira kumuca amazi ya mafaranga bamuhaga abe ari wowe bazajya bayaha umutunge.”

Hari abahunga ababyeyi babo bakajya kwibera mu mihanda

Umwana w’umuhungu ufite imyaka 11 y’amavuko yemeza ko yahisemo kujya kwibera mu muhanda kugira ngo adakomeza kujya areba uko nyina asambana n’abagabo.

Uyu musore ukunze kwirarira ku mabaraza yo nyubako zo muri Nyabugogo, yabwiye IGIHE, ko nyina atunzwe no kwicurisha ndetse akenshi na kenshi yakundaga kuzana abagabo bagasambana abareba.

Avuga ko yakuze asanga nyina akora uburaya ndetse yagerageje kubimubuza arabyanga ahitamo kumuhunga kubera ko yababazwaga cyane n’uburyo yazanaga abagabo nijoro.

Abandi bavuga ko bitewe n’uko ababyeyi babo baba banywa inzoga cyane n’amatabo ndetse n’ibiyobyabwenge nk’urumogi bibagiraho ingaruka ku buryo benshi muribo nabo babinywa bakiri bato.

Umwe mu bana b'abakobwa batangiye uburaya bakiri bato kubera ko yabitewe na nyina

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .