00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibitangaje kuri Hotel ya Atlantis the Royal ibarirwa agaciro k’asaga miliyari y’amadolari

Yanditswe na Mugisha Christian
Kuya 20 May 2024 saa 09:31
Yasuwe :

Hari ku wa Gatanu, tariki ya 10 Gashyantare 2023, ubwo hoteli y’igitangaza ya Atlantis the Royal, yatahwaga ku mugaragaro. Ni ibori byabaye iminsi itatu yikurikiranya ndetse bigaragaramo n’abahanzi nka Beyoncé n’itsinda rya Swedish House Mafia ryo muri Suède rigizwe na Axwell, Steve Angello, na Sebastian.

Ku munsi wa mbere habaye umusangiro muri iyi hoteli aho abatetsi kabuhariwe baturutse mu bice byinshi by’Isi ariho bari bahurijwe, ku munsi wa kabiri uba uwo kunyura no gufata amafoto kuri ‘tapis rouge’ n’ibindi bikorwa by’imyidagaduro akaba ari nabwo Beyoncé yaririmbye.

Umunsi wo ku cyumweru wahariwe abatumirwa kwishimira ibiri muri iyi hoteli. Ubu yamaze gushyirwa ku rutonde na ‘World’s 50 Best Hotels’ nkimwe muri hoteli 50 zo hirya no hino ku Isi nziza kurusha izindi zose.

Hoteli ya Atlantis the Royal ifite uburebure bwa metero 193 igakira amagorofa 43. Yubatse ku buso bwa metero kare ibihumbi 406.

Icyumba cya menshi ni ibihumbi 160,000 by’amapawundi ku ijoro rimwe, ahwanye na miliyoni 262,307,537 Frw y’ubu. Ifite ibyumba 795, kandi buri kimwe kikaba cyaragiye gishyirwamo ibikoresho nkererwa bya sosiyete zigiye zikomeye ku Isi, aho nka ‘peignoirs’ zirimo ari izikorwa na sosiyete yo mu Butaliyani ya Frette.

Iyi hoteli ifite piscine 90 abayigana bakagira amahitamo yabo. Mu byumba byayo byose harimo 44 bifite piscine zabyo zihariye aho kimwe muri byo uzasabwa igihumbi cy’amayero angana na 1,639,357 Frw mu ijoro rimwe gusa.

Atlantis the Royal, ifite udushya twinshi dore ko hari n’urutonde rw’imisego yo mu buriri, aho hari iyagenewe abatwite, abarwaye imigongo, muri make amahitamo aba ari ay’umukiliya.

Muri buri cyumba kandi haba hari agasanduku gakoze mu mbaho harimo igisokozo, uburuso bwo mu mutwe n’inzebe byifashishwa mu isuku y’umubiri bikoze muri zahabu, hakabamo n’ibindi bikoresho by’ibanze.

Biragoye ko aho waba uri hose utaba uri kuboma amazi hafi yawe, uhereye nko kuri ascenseurs z’ibirahure zayo ziba zitembaho amazi ukageza kuri zimwe mu nkuta zayo zometseho za ‘aquariums’ zirimo ibinyabuzima byo mu mazi birenga 7,200.

Ababasha kugera mu kabyiniro karimo kitwa ‘Royal Club’ baba bemerewe champagne umunsi wose, gusa hari ahandi hantu 17 ushobora gufatira amafunguro, harimo na hamwe ushobora gusanga abatetsi banditse izina ku Isi nk’uko Umuyobozi Mukuru w’iyi hoteli, Tom Roelens, yabigarutseho.

Iyi hotel ifite ‘spa’ iri ku buso bwa metero kare 3,000, aho ushobora gusanga uburyo bwo kwita ku ruhu rwawe buzwi nka ‘24-karat gold facial’, ukahasana sauna na massage, kandi hakifashishwa bimwe mu bikoresho bikozwe muri zahabu.

Ahantu utagenda utageze winjiye muri iyi hoteli ni ku gorofa ryayo rya 22 ahari piscine yitwa ‘Cloud 22’ isa nk’ireremba mu kirere kuko inkingi zayo zitagaragara, aho uba witegeye neza neza ikirwa cyakozwe n’abantu kizwi nka ‘Palm Jumeirah’. Ntiwakicwa n’inyota kuko hafi aho hari akabari wanyweramo icyo ushaka.

Bivugwa ko kamwe mu tubari twayo bisaba kwishyuri ibihumbi 20 by’amapawundi [angana na miliyoni 32,853,400 Frw y’ubu] kugira ngo ukore reservation y’imeza 20 zaho.

Ahantu utagenda utageze winjiye muri iyi hoteli ni ku gorofa ryayo rya 22 ahari piscine yitwa ‘Cloud 22’ isa nk’ireremba mu kirere kuko inkingi zayo zitagaragara
Atlantis the Royal yubatse mu buryo bwihariye
Muri buri cyumba kandi haba hari agasanduku gakoze mu mbaho harimo igisokozo, uburuso bwo mu mutwe n’inzebe byifashishwa mu isuku y’umubiri bikoze muri zahabu
Mu ijoro ni uko iba igaragara

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .