00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibitangaje ku barinzi ba Papa bahembwa miliyoni 2,4 Frw ku kwezi

Yanditswe na IGIHE
Kuya 16 May 2025 saa 05:47
Yasuwe :

Papa nk’Umushumba Mukuru wa Kiliziya Gatolika ku Isi, ni na Perezida wa Leta ya Vatican, akagira abarinzi bazwi nka ‘Garde Suisse’ bagomba kuba bapima uburebure bwa metero 1,74 kuzamura, bafite ubwenegihugu bw’u Busuwisi.

Mu gutoranya abagomba kujya mu barinzi ba Papa, harebwa niba ufite ubwenegihugu bw’u Busuwisi, witeguye gukora nibura amezi 26, kandi ukaba warakoze imyitozo ihambaye ya gisirikare.

Ku wa 6 Gicurasi 2025, abasore 23 barahiriye kwinjira mu ngabo zirinda Papa. Abarinzi ba Papa bambara impuzankano y’amabara y’ubururu, umuhondo n’umutuku. Bakunze kuba bafite inkota n’icumu rifiteho ikimeze nk’ishoka.

Ni cyo gisirikare kigizwe n’umubare muto w’ingabo ku Isi. Binyuze mu bwumvikane hagati ya Polisi ya Vatican n’inzego z’umutekano z’u Butaliyani bashobora no kwitwaza imbunda nto za masotela.

Izi ngabo zatangiye kurinda Papa mu 1506, byemejwe na Papa Julius II. Ni ingabo zitangomba kurenga 135, zose zihuriye ku kwemera Gatolika, zikabarirwa mu kigero cy’imyaka 19 na 35.

Banyuzwa mu masuzuma ajyanye n’ubuzima bwo mu mutwe menshi ku buryo hari benshi bavamo ku ikubitiro cyangwa bakavamo imyitozo yendaga kurangira kubera uwagiyeyo asanze atari umuhamagaro we.

Muri iki gihe basa n’abagaragara cyane mu birori byo kwakira abantu n’ibindi bikomeye ariko mbere barwanaga urugamba kakahava.

Aba basirikare barinda umutekano wa Papa mu ngendo zose z’akazi agira, bagahembwa nibura Amayero 1500 ku kwezi, ni ukuvuga miliyoni 2,4 Frw ku kwezi.

Garde Suisse ni umutwe utandukanye n’abashinzwe umutekano wa Vatican muri rusange, kuko bo bashinzwe umutekano wa Papa gusa. Baba barahawe imyitozo ihambaye ya gisirikare hakiyongeraho n’imyitozo njyarugamba idakoresha intwaro, kandi bakitoza gukoresha intwaro zigezweho.

Garde Suisse baba mu bigo bya gisirikare i Vatican ariko bakitaba bwangu bagiye gucunga umutekano wa Papa igihe cyose agiye hanze.

Abarwanyi b’Abasuwisi batoranyijwe ngo barinde Papa bitewe n’ikinyabupfura n’ubuhanga mu kurwana byaranze ingabo z’u Busuwisi mu myaka ya kera ku buryo ubwami butandukanye bwo mu Burayi bwakoreshaga abacanshuro b’Abasuwisi mu ntambara barwanaga mu kinyejana cya 15.

Kugira ngo winjire mu barinzi ba Papa ugomba kuba uri ingaragu, gusa wemererwa gushaka igihe ufite imyaka 25 kuzamura, ariko akiyemeza kuzaguma mu kazi nibura imyaka itatu. Usabwa kandi kuba ufite nibura impamyabumenyi y’amashuri yisumbuye, kandi uri umuyoboke nyakuri wa Kiliziya Gatolika.

Bahabwa icumbi ry’ubuntu, abana babo bakigira ubuntu, nta musoro batanga ku byo binjiza kandi n’amaguriro bahahiramo nta musoro abaca.

Ingabo zirinda Papa ziba zaratojwe mu buryo bukomeye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .