Ubwo iri ruka rya Pompeii ryabaga ku wa 24 Kanama mu mwaka wa 74, bivugwa ko ryari rifite ubukana bwinshi ku buryo mu gihe kitageze ku minota 20 abari batuye umujyi wa Roma mu Butaliyani bari bamaze gupfukiranwa n’ivu ryavubukaga mu musozi wa Vesuvius.
Dr. Serena Viva wo muri Kaminuza ya Salento, avuga ko bagendeye ku bushakashatsi bakoze kuri iyi mibiri, babashije kubona ko uwo mugore n’umugabo bapfiriye muri iyo nzu batigeze bagerageza kwiruka ngo bahunge iruka ry’icyo kirunga ryari ribaguye gitumo.
Dr. Viva yabwiye BBC ko bakurikije uburyo abo bantu basanzwe imibiri yabo iryamyemo, bigaragaza ko batirukaga. Ati “Dushingiye ku buryo imibiri yabo iryamye, birashoboka cyane ko batari bari kwiruka kandi bishobora gusanishwa n’uko ubuzima bwabo bwari bwifashe muri icyo gihe.”
Kuri iyi nshuro noneho hakozwe ibizamini ku isanomuzi (DNA) hifashishijwe amagufwa y’abo bantu babiri nk’uko bishimangirwa n’uwayoboye ubushakashatsi, Prof. Gabriele Scorrano.
Ubu bushakashatsi bwahishuye ko umugabo yari yifitemo ‘bacterie’ itera igituntu ndetse ko ashobora no kuba yari akirwaye mbere y’uko apfa. Ibizamini bigaragaza ko yari anafite abandi bantu bo mu gihe cy’Ubwami bw’Abaroma bafitanye isano na we.
Uretse ibyo kandi ubushakashatsi bwanagaragaje ko hari itsinda ry’ingirabuzima fatizo zasanzwe mu magufwa y’uyu mugabo zigaragaza ko ashobora kuba anafitanye isano n’abakomoka ku Kirwa cya Sardinia ku buryo Prof. Scorrano avuga ko hari byinshi bishobora kugerwaho mu gihe hakomeza gukorwa ubushakashatsi bwimbitse kuri ibi bisigazwa by’imibiri y’abaguye i Pompeii.
Uretse ibyavuzwe na Prof. Scorrano, ku rundi ruhande Dr. Viva we yongeyeho ko buri mubiri w’umuntu mu baguye i Pompeii ari nk’ubutunzi bw’agaciro.
Ati “Aba bantu ni nk’abahamya batavuga ku bintu bikomeye byagiye bibaho mu isi, gukora ubushakashatsi tubifashishije ni iby’icyubahiro kuri njye kandi bintera amarangamutima menshi.”

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!