00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibipimo by’ijisho bishobora kwerekana umuntu ufite ibyago byo kurwara umutima

Yanditswe na IGIHE
Kuya 6 Ukwakira 2022 saa 11:22
Yasuwe :

Indwara z’umutima ni kimwe mu bihitana ubuzima bw’abantu ku isi, aho abagera kuri miliyoni 17,8 bapfa buri mwaka nk’uko bitangazwa n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye Ryita ku Buzima, OMS.

OMS ivuga ko iyo indwara z’umutima zigaragaye hakiri kare, bishobora gufasha umurwayi kwivuza neza, ibi bikaba bishobora gutabara ubuzima bwa benshi.

Kuri ubu abashakashatsi bagaragaje ko ibipimo by’ijisho bishobora gushingirwaho hasuzumwa indwara y’umutima hifashishijwe amakuru akusanywa hakoreshejwe ubwenge bw’ubukorano (Artificial Intelligence) na mudasobwa.

Abashakashatsi bo muri Kaminuza ya St George yo mu Bwongereza bakoresheje ubwenge bw’ubukorano mu gusesengura amakuru yakusanyijwe ku barwayi batandukanye, hasuzumwa abafite ibyago byo kuzafatwa n’indwara z’umutima mu bihe biri imbere.

Bifashishije ibipimo byafashwe binyuze mu gufotora (scan) imboni y’ijisho. Ayo mafoto yakoreweho ubushakashatsi ni ay’abagera ku 88.052 babwitabiriye bari hagati y’imyaka 40 na 69.

Hasesenguwe ubugari n’imiterere y’imiyoboro y’amaraso ikomatanye n’imboni, n’amakuru bitanga ku bijyanye no kuba umuntu ashobora kuzarwara stroke cyangwa umutima, akaba yanapfa azize iyi ndwara.

Ibi byanakorewe ku bandi bagera ku 7411 bari mu kigero cy’imyaka iri hagati ya 48 na 92 mu bushakashatsi bwa kabiri bw’Ikigo cy’u Burayi gikora ubushakashatsi kuri kanseri.

Ubuzima bw’abitabiriye ubushakashatsi bwombi bwakurikiranywe mu myaka iri hagati y’irindwi n’icyenda, aho muri icyo gihe hari abantu 327 bapfuye bazize indwara z’umutima.

Ibyavuye mu bushakatshatsi byatangajwe mu kinyamakuru cyo mu Bwongereza cyibanda ku by’ubuvuzi bw’amaso.

Dr Ify Mordi na Dr Emanuele Trucco bo muri Kaminuza ya Dundee muri Ecosse, basobanuye ko gushingira ku mafoto y’imboni n’uburyo agenda ahinduka no kubisanisha n’ibyago byo kurwara umutima, ari ibintu ’bidashidikanywaho’ ariko bitarahita byinjizwa mu buvuzi.

Bavuze ko igikenewe ku baganga b’amaso, ab’indwara z’umutima n’abandi batanga ubuvuzi bw’ibanze, ari ugukorera hamwe mu gutegura inyigo zizagena ko ayo makuru yashingirwaho mu kuzana impinduka mu buvuzi, nk’uko Euronews yabitangaje.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .