Bimwe mu muri ibyo bimenyetso ni ibi bikurikira nk’uko tubikesha The AdultMan.
Akugira nyambere muri gahunda ze
Umukobwa ugukunda akubanza imbere muri gahunda ze zose, akakumenyesha imigambi ye, aho agiye kandi akakugisha inama mu byo aba ateganya gukora. Agusumbisha abandi ku buryo rimwe uba unabona yiyanze ku bwawe kugira ngo ubone uburyo aguha agaciro.
Aragufuhira
Ntabwo bikunze kubaho ko umuntu yagukunda atagufuhira ariko iyo bigeze ku mukobwa ugukunda ho biba ibindi bindi. Ushobora kubona bikubangamiye ariko gufuha ni kimwe mu bimenyetso simusiga byaguhishurira umukobwa ugukunda.
Kuri iyi ngingo na none uzasanga umukobwa ugukunda akunda kuvuga ko atari umuntu ufuha ariko ugahita wumva aranavuze ati “gusa icyanjye kiba ari icyanjye.” Aba yumva yagorwa no kwiyakira mu gihe wahisemo undi utari we.
Akunda kuba iruhande rwawe
Umukobwa ugukunda anezezwa no kukuba iruhande, aba ashaka kumarana umwanya munini nawe, agusura kenshi kandi agakunda kugutumira muri gahunda ze.
Arakumva akanakwitaho
Nubwo atari we nshuti yonyine uba ufite, umukobwa ugukunda uzasanga adashishikazwa cyane no kukubwira ibyerekeye ubuzima bwe ahubwo akenshi aba ashaka guhora agutegeye ugutwi yumva icyo umuganiriza kandi akagerageza kukwitaho uko ashoboye kose.
Azirikana igenamigambi ryawe
Umukobwa ugukunda arangwa no kwita kuri gahunda zawe z’ahazaza akazizirikana. Aha agaciro akazi kawe kandi ukabona afite amatsiko yo kumenya icyo uteganya mu gihe kiri imbere akagerageza kumenya uko wifuza guteza ubuzima bwawe imbere.
Impamvu imutera kwita ku igenamigambi ryawe akarizirikana ni uko aba yifuza kuribamo ku bw’urukundo.
Aba ahari mu gihe ukeneye umuntu ukuba hafi
Mu gihe hari ubufasha umukeneyeho, akora uko ashoboye akaboneka ku bwawe kandi abikora kubera agaciro aguha ndetse akenshi aba anifuza ko wabasha gutahura ko abikora ku bw’urukundo.
Ibindi bimenyetso byagufasha gutahura ko umukobwa yakwihebeye, ni uko gutuma wishima, akakubera inshuti magara, ukabona yubaha ibitekerezo byawe akurwanirira ngo ugere ku nzozi zawe, ugasanga akuvuga neza mu bandi agutaka kandi akakubwiza ukuri mu gihe muganira.
Umukobwa ugukunda kandi arerura akaba yanabikubwira ati “ndagukunda” cyangwa uburyo mubanyemo bugatuma muri wowe wiyumva nk’umuntu ufite umukunzi.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!