Ibi ni ibimenyetso birindwi bizakwereka ko Umuyobozi wawe ari umuyobozi mwiza.
1, Aha agaciro impano z’abakozi
Umuyobozi mwiza ni wa wundi umenya ko abantu runaka bari mu ikipe ayoboye, bafite ubushobozi runaka, bityo agakora ibishoboka byose kugira ngo izo mpano zabo azibyaze umusaruro, kandi atume zirushaho gutera imbere.
Ibi binyura mu kubahugura, kubaha amahirwe, kubereka ubushobozi bwabo n’ibindi bitandukanye, ndetse rimwe na rimwe bikajyana no kwihanganira amakosa ashobora kuva muri ibyo byose.
Umuyobozi mwiza si wa wundi ubona umukozi adatanga umusaruro ngo aterere iyo, cyane cyane iyo afite ubushake, ahubwo umuyobozi mwiza ni wa wundi ushaka kumenya impamvu umusaruro w’umukozi ari muke, agaharanira kuwuzamura.
2, Umuyobozi utanga amakuru
Umuyobozi wihererana amakuru ntayasangize abandi ntabwo atuma baguma mu mwijima gusa ahubwo bituma atagirirwa icyizere nk’umuyobozi. Kuko bituma abakozi basa nk’abadakorera hamwe nk’ikipe ndetse hari ibyo baba batazi ku biri kujya mbere, ugasanga biri kwica akazi mu buryo bumwe cyangwa ubundi.
Ni byiza buri gihe gutanga amakuru ku bo uyobora, kuko ibi bituma buri wese amenya ikiri kuba, akagendera mu murongo uhari.
3, Aha agaciro ibitekerezo by’abandi
Iyo umukoresha adaha agaciro cyangwa ntanakenere kumva ibitekerezo by’abo ayoboye, aba ari gushyira mu kaga itsinda ayoboye ndetse n’akazi muri rusange. Kuko iteka iyo yumva ko ibitekerezo bye byihagije cyangwa yumva ahora ari mu kuri, usanga binaniza abakozi gukora kuko bumva nta gaciro bahabwa, bigatuma umusaruro udindira.
Ni byiza gushaka ibitekerezo by’abandi kuko uretse no kunguka inama zagufasha, ibi binatuma abakozi bisanga mu ikipe, bityo bagaharanira gukora ibishoboka byose kugira ngo batange umusaruro.
4, Umuyobozi mwiza araboneka
Kuyobora bishobora kukwima umwanya wo kuboneka, ariko ibi ni ikibazo kuko umuyobozi udahura n’abakozi be aba atari kubafasha gutanga umusaruro mwiza.
Niyo mpamvu ari ingenzi cyane ko umuyobozi abonera umwanya abo ayobora bakaganira ku ngingo zitandukanye cyane cyane izigendanye n’akazi, ariko byaba na ngombwa bakaganira ku bindi bitandukanye.
5, Umuyobozi ukumira amakosa, agashimira abakozi
Ni byiza ko abakoresha badatinda mu kugaya abakozi babo gusa ahubwo bagaha agaciro n’imirimo baba babakoreye bakajya banyuzamo bakavuga n’ibyagenze neza, aho guherera mu kugaya gusa, kuko bituma umukozi yiyumva nk’aho ntacyo ashoboye.
Umuyobozi mwiza kandi ntagomba kureka amakosa akomeza kubaho kuko ibi bitanga urugero rubi ku bandi bakozi, nabo bakaba bakwifuza gukora aya makosa.
6, Umuyobozi ufata imyanzuro yihuse
Umuyobozi utinda gufata icyemezo ku kintu bigaragaza intege nke z’umukoresha ndetse bikabangamira iterambere ry’akazi. Gutinda gufata ibyemezo byerekana icyizere gike mubo uyobora kuko uyifata byihuse usanga aba agabanyije inzitizi, kuko gutinda hari nubwo bindindiza umusaruro. Gufata imyanzuro vuba bituma akazi kihuta bityo intego zateganyijwe zikagerwaho.
7, Umuyobozi ushyigikira abakozi
Gushyira abakozi mu mwanya wo gutuma bamera nk’aho bahanganye aho kugira ngo bakorere hamwe bazamurane ni ikintu kiranga abayobozi babi. Abayobozi beza baharanira ko abakozi bose bakorera hamwe, bagatanga umusaruro kandi bakigiranaho.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!